Ese intambara ya Israel ishobora kuvamo iya 3 y'Isi ? Igikorwa Amerika yakoze cyakuye abantu imitima
Amerika yeruye ko ishyigikiye Israel mu ntambara iri kurwana
Iran ishobora kujya gufasha Hamas umuriro ukaka
Mu gihe intambara ya Israel irimbanyije bamwe batangiye gushya ubwoba bibaza niba idashobora kuvamo intambara ya gatatu y'isi ahanini bitewe n'imbaraga z'umurengera zikomeje kuyishyirwamo.
Craig Johnson, wo mu mujyi wa Skelmersdale mu Bwongereza, arabaza umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru niba Iran igiye mu ntambara mu buryo butaziguye, ibyo byatuma Amerika n'inshuti zayo na bo binjira mu ntambara mu buryo butaziguye? Ibyo bishobora gutuma habaho intambara ya gatatu y'isi?
Ubwo yari abajijwe niba bishoboka ko Iran cyangwa Hezbollah, inshuti yayo yo muri Liban, ishobora kwinjira mu ntambara, Perezida w'Amerika Joe Biden yasubije ati: "Wibikora."
Abanyamerika bohereje mu burasirazuba bw'inyanja ya Mediterane amato abiri y'intambara agwaho indege, mu guha ubutumwa bukomeye cyane Iran bwo kuzibukira (kutivanga).
Barimo kuvuga ko niba hari umuntu uwo ari we wese winjiye mu ntambara, azahahurira n'imbaraga z'igisirikare cy'Amerika, atari iz'igisirikare cya Israel gusa.
Kimwe mu biteye impungenge zikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati ni Amerika n'inshuti zayo, n'Abanya-Iran n'inshuti zabo.
Impande zombi zizi ibyago bihari. Ivuye ku kuba intambara y'ubutita hagati y'izo mpande igahinduka intambara yeruye, yakwatsa umuriro ukaze watwika Uburasirazuba bwo Hagati ukagira ingaruka zikomeye ku isi.