Intego ya Israel ni iyihe mu ntambara iri kurwana ? Irifuza iki ? Izabigeraho ?

Intego ya Israel ni iyihe mu ntambara iri kurwana ? Irifuza iki ? Izabigeraho ?

  • Israel irifuza kurimbura icyitwa Hamas ku isi

Oct 17,2023

Abantu benshi bakomeje kwibaza amaherezo y'intambara Israel iri kurwana ndetse n'icyo igamije dore ko ibitero byayo bimaze guhitana ubuzima bw'abantu babarirwa mu bihumbi.

Luciano Sisi, wo mu karere ka Scottish Borders ko muri Scotland (Écosse), arabaza umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru Intego rusange ya Israel mu ntambara yo ku butaka yatangaje, ni iyihe?

Lyse Doucet, umunyamakuru mukuru mpuzamahanga wa BBC uri mu majyepfo ya Israel, arasubiza:

Mu ntambara zo mu gihe cyashize, Israel yasezeranyije "gukubita Hamas bikomeye", gusenya ubushobozi bwayo bwo kurasa ibisasu bya rokete muri Israel - harimo n'imiyoboro minini y'urusobe inyura munsi y'ubutaka.

Kuri iyi nshuro biratandukanye. Israel irimo gusezeranya "gusenya Hamas" - umutwe ivuga ko ukwiye kurimburwa, nk'umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS)

 Israel ifite imbaraga za gisirikare zo gusenya ibikorwa-remezo bya Hamas, gusenya imiyoboro yayo, guca intege ubuyobozi bwayo n'inzego z'ubugenzuzi.

 

Ariko ntibizwi ingano y'ibyo Israel izi ku biyitegereje muri Gaza. Ubuhanga bwa gisirikare bwa Hamas, burimo no gusobanukirwa mu buryo bwimbitse inzego z'umutekano za Israel, bwatumye ishobora kuba inyaryenge kubarusha imenera mu bwirinzi bwa Israel, bituma Abanya-Israel bagwa mu kantu.

Birashoboka ko Hamas izaba ifite ubuhanga nk'ubwo igihe izaba ihanganye n'icyo izi ko kibaza ari igitero gikaze cyane cya Israel.

 Kandi bitandukanye n'umutwe wa IS, Hamas ni n'umutwe wa politiki kandi ujyanye n'imibereho, ushinze imizi muri sosiyete ya Palestine.

 

Igitero cya gisirikare gishobora gusenya imiterere yayo mu by'ubushobozi, ariko gukomeza umutsi kw'abaturage biyemeje gupfira ibyo baharanira, gushobora ahubwo kurushaho gukomera.