Ese Hamas yari ifite iyihe ntego ijya gutera Israel ? Yayigezeho ?

Ese Hamas yari ifite iyihe ntego ijya gutera Israel ? Yayigezeho ?

  • Hamas yari ifite iyihe ntego mu gitero cyayo?

Oct 17,2023

Isi yose yaratunguwe nyuma y'igitero gikaze umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel itarigeze isobanukirwa na gato iby'icyo gitero n'ubwo iri mu bihugu bya mbere bikomeye mu bijyanye n'ubutasi.

Andrew Parker wo mu Bwongereza, arabaza umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru Intego ya Hamas mu gitero cyayo cyo mu ntangiriro yari iyihe?

Frank Gardner, umunyamakuru wa BBC  ku mutekano, arasubiza:

Impamvu yatanzwe icyo gihe n'umuvugizi wa Hamas, Mohammed Al-Deif, yari uko "irambiwe".

Yavuze ko icyo gitero cyari ukwihorera ku cyo Hamas yise ubushotoranyi no gukozwa isoni bihoraho ku Banya-Palestine bikorwa n'Abanya-Israel, haba muri Gaza no muri West Bank.

Abasesenguzi bemeza ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zitatangajwe.

Mbere y'icyo gitero, Israel na Saudi Arabia (Arabie Saoudite) bari bakataje (bageze kure) mu nzira yerekeza ku kugirana umubano mwiza.

Ibyo byamaganwe na Hamas na Iran iyishyigikiye. Abanya-Arabie Saoudite ubu babaye bahagaritse ibyo biganiro.

Ariko bishoboka ko hari hari ikindi kirenze ibyo.

Ubuyobozi bwa Hamas bugomba kuba bwarabonye gucikamo ibice muri sosiyete ya Israel kwatewe n'amavugurura yo mu rwego rw'ubucamanza yazanywe na guverinoma y'ubuhezanguni ya Minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu.

Hamas yashakaga gukubita ikababaza Israel - kandi ibyo yabigezeho.