Mu Ubuhinde, urukiko rw'ikirenga rwatanze igisubizo cyarwo ku gushyigikira abaryamana bahuje igitsina
Urukiko rw’Ikirenga rwo mu gihugu cy’Ubuhinde rwarahiye rurirenga ruvugako rutakemera gushyingiranwa kw’abaryamana bajuhe igitsina, rukuraho ibyiringiro by’abantu babarirwa muri za miriyoni bashaka uburinganire mu bijyanye no gushyingiranwa.
Uru rukiko ahubwo rwemeye icyifuzo cya guverinoma cyo gushyiraho akanama ko gusuzuma kurushaho guha ubundi burenganzira abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe impirimbanyi n’abaryamana bahuje ibitsina bavuze ko batengushywe n’urwo rubanza kandi bavuga ko bazakomeza ubukangurambaga.
Urukiko rwasuzumye ibyifuzo 21 by’ababana bahuje ibitsina n’impirimbanyi z’uburenganzira bwabo.
Inteko y’abacamanza batanu yari yumvise iki kibazo igihe kirekire muri Mata na Gicurasi kandi impaka zinyura kuri televiziyo "mu nyungu rusange" nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ababisabye bari bavuze ko kutabasha gushyingiranwa bibangamiye uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko nshinga kandi byabagize "abaturage bo mu cyiciro cya kabiri".
Basabye ko urukiko rushobora gusimbuza umugabo n' umugore "uwo bashakanye" mu itegeko ryihariye ry’abashyingiranywe, ryemera gushyingirwa hagati y’abantu bo mu madini atandukanye, mu moko no mu bihugu, hakongerwamo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.
Guverinoma yari yarwanyije cyane ibyo byifuzo, yari yashimangiye ko inteko ishinga amategeko yonyine ari yo ishobora kuganira ku kibazo cy’imibanire n’amategeko kandi ivuga ko kwemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa byateza "akaduruvayo" muri sosiyete.
Kuri uyu wa Kabiri, abacamanza bemeranijwe na guverinoma, bavuga ko inteko ishinga amategeko yonyine ari yo ishobora gushyiraho amategeko kandi abacamanza nta kindi barenzaho usibye kuyasobanura.