Mvukiyehe Juvenal yiguriye ikipe ye nyuma yo gushwana na Kiyovu sports

Mvukiyehe Juvenal yiguriye ikipe ye nyuma yo gushwana na Kiyovu sports

Oct 18,2023

Mvukiyehe Juvenal, wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gutandukana nayo,yamaze kugura ikipe ya Rugende FC yo mu cyiciro cya kabiri, yiyemeza ko ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.

Inyarwanda dukesha iyi nkuru yemeje ko Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira, ni bwo Mvukiyehe Juvenal yasoje gahunda yo kugura ikipe ya Rugende FC.

Nyuma yo kugura iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahise asura abakinnyi mu myitozo ndetse abibwira birambuye, abamenyesha ko bataje gutinda mu cyiciro cya kabiri, ashaka ko umwaka utaha izahita izamuka.

Iyi kipe isanzwe ikinira imikino yayo mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Rugende, ni imwe mu makipe azwiho kugira abakinnyi b’abana bakiri bato.

Mvukiyehe Juvenal abaye undi mushoramari ugize ikipe yabo, aho asanze abarimo KNC wa Gasogi United na Mudaheranwa Hadji wa Gorilla FC.

Bivugwa ko Munyakazi Sadate na we yari yifuje kugura iyi kipe ariko biranga.