RDC: Ingabo ibihumbi byakusanyijwe ngo zirimbure umutwe wa M23

RDC: Ingabo ibihumbi byakusanyijwe ngo zirimbure umutwe wa M23

Oct 18,2023

Umugaba Mukuru w’Ingabo za RD Congo ( FARDC), Lt Gen Christian Tshiwewe yahamirije Abanyekongo ko bagiye kohereza ibihumbi by’abasirikare mu burasirazuba bw’iki gihugu, kurandura burundu umutwe wa M23 umaze igihe uzengereza ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Lt Gen Tshiwewe yabitangarije mu kigo cya Gisirikare cya Kololo mu Mujyi wa Kinshasa, ubwo yahurizaga hamwe imitwe itandukanye yo mu gisirikare cya RD Congo.

Uyu mujenerali yashimangiye ko igisirikare cyabo cyongereye imbaraga aho kigiye kohereza Brigade 15 zifite imyitozo n’ibikoresho bihagije, bizabafasha gutsinda umwanzi.

Yagize ati ” Iyi ntambara tuzayirangiza, turasaba kwiyunga kuri izi Brigade nshya ziri kuva mu myitozo.”

Lt Gen Tshiwewe yabwiye bariya basirikare ko hari bagenzi babo bari mu myitozo yihariye y’igisirikare ndetse n’abandi bayisoje baryamiye aamajanja.

Ati ” Tugomba gukora ibishoboka tukarangiza iki kibazo. Ni mwebwe mugomba kurangiza iyi ntambara, nta wundi uzabidukorera.”

Ku wa 12 Ukwakira 2023, Minisitiri w’Ingabo mur RD Congo, Jean Pierre Bemba nawe yavuze ko batazemera ko ubutaka bwabo butwarwa n’u Rwanda mu ntambara rwashoje rwitwikiriye umutwe wa M23.

Yagize ati “Twizeye mu mbaraga nshya dufite, turi mu rugo, n’ubwo byatwara igihe kinini, Abanyekongo n’ingabo zabo bazatsinda.”

Guverinoma ya Congo ikomeje kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ari nako ikorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo na FDLR n’abancanshuro b’abazungu mu bitero iri kugaba ku mutwe wa M23 muri Masisi na Rutshuru.

Kuva imirwano yaduka hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, Leta ya Congo ivuga ko ikigamijwe ari ukurimbura burundu uyu mutwe, M23 nayo ikavuga ko izirwanaho kugera ubwo Leta izemera ibiganiro by’amahoro.