"Ubu ni ubwicanyi ndengakamere si intambara" Israel yamaganiwe kure n'abayishinja ubwicanyi iri gukorera muri Gaza

"Ubu ni ubwicanyi ndengakamere si intambara" Israel yamaganiwe kure n'abayishinja ubwicanyi iri gukorera muri Gaza

Oct 18,2023

Mu gihe hashize iminsi, igihugu cya Israel gihanganye n'umutwe wa Hamas ubarizwa mu gace ka Gaza, wabanje kuyigabaho igitero cyahitanye abatari bake cyabaye ku tariki ya 7 Ukwakira 2023, hirya no hino ku isi abatari bake bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye ibyo Igihugu cya Israel kiri gukorera abaturage n'abasiviri bo muri Gaza bakahatakariza ubu zima muri rusange.

Amakuru ariho ubu ni uko, ingabo za Israel zishinjwa kurasa ibitaro bya Al Ahli Arab biherereye mu ntara ya Gaza Strip, zikica ababarirwa mu magana bari babirimo, zikomeretsa n’abandi benshi.

Ni igikorwa cyamaganwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ugira uti: “WHO iramaganana imbaraga igitero ku bitaro bya Al Ahli Arab mu majyaruguru ya Gaza Strip. Ibitaro byakoraga, n’abarwayi, abatanga ubuvuzi n’abatanga ubufasha, hamwe n’abahunze bari bahacumbitse. Amakuru y’ibanze agaragaza imfu amagana n’inkomere.”

Ibiro bya Perezida wa Syria na byo byamaganye iki gitero, bigaragaza ko Israel ikoze ubwicanyi bukomeye mu mateka y’ikiremwamuntu. Biti: “Igitero cyo mu kirere cya Israel ku bitaro byo muri Gaza ni bumwe mu bwicanyi bubabaje kandi bumenetsemo amaraso menshi mu mateka y’ikiremwamuntu.”

Gusa iki gisirikare, IDF, cyo cyatangaje ko umutwe wa Hamas ari wo wabanje kurasa muri Israel, igisasu kinyura ha y’ibi bitero, mu gihe cyahanurwaga, kigwa kuri ibi bitaro.

IDF yagize iti: “Nyuma y’ubusesenguzi bwa sisiteme ya IDF, za roketi zarashwe muri Israel, zinyura ha y’ibitaro ubwo zapimwaga. Amakuru y’iperereza aturuka henshi aravuga ko umuryango w’iterabwoba wa Jihad ya Kiisilamu ari wo warashe roketi zaguye ku bitaro.”

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na wo wamaganye wivuye inyuma Israel, nyuma y’iki gitero gikomeye iheruka kugaba kuri bimwe muri ibi bitaro byo muri Palestine ikacyiciramo abana babarirwa mu magana.

Iki gitero cyakora cyakuruye uburakari kuri benshi mu batuye Isi bashinja Israel kuba ikomeje gukoresha imbaraga z’umurengera ikica abaturage b’inzirakarengane.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biciye muri Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat, uri muri ba nyamwinshi bamaganye kiriya gitero; uvuga ko ibyo Israel yakoze bigize icyaha cy’intambara.

Faki yanditse ku rubuga rwe rwa X ko "Nta magambo yasobanura uburyo ki twamagana kuba Israel yarashe ibisasu ku bitaro byo muri Gaza uyu munsi, ikica amagana y’abantu. Kwibasira ibitaro bifatwa nk’ahantu hatekanye n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi ni icyaha cy’intambara. Umuryango mpuzamahanga kuri ubu ugomba guhita ugira icyo ukora."

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na we ari mu bamaganye iki gitero, avuga ko "nta mpamvu n’imwe yatuma ibitaro birasaswa, nta mpamvu n’imwe yasobanura kurasa abasivile."

Macron yunzemo ko "hagomba gutangwa umucyo ku byabaye."

Israel ku ruhande rwayo ivuga ko i te ibihamya birimo amajwi n’ibiganiro bishimangira ko kiriya gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba w’aba-Jihadistes.

Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu usibye kwamaganwa n’abatari bake, cyahise gutuma inama Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagombaga guhuriramo n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Jordan cyo kimwe na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri ihagarara.

Kuri ubu abanya-Palestine barenga 3,000 n’abanya-Israel babarirwa mu 1,400 ni bo bamaze kugwa muri iriya ntambara, kuva imirwano itangiye hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.