Amakipe agiye kongera gusiragira kubera Kigali Pele Stadium

Amakipe agiye kongera gusiragira kubera Kigali Pele Stadium

  • Kigali Pele Stadium igiye kongera kuvugururwa

  • FERWAFA yasabwe kwimura imikino iri hagati y'amatariki: 23-29 Ukwakira 2023

Oct 18,2023

Kigali Pelé Stadium igiye kongera kuvugururwa ndetse bishobora gutuma itakira umukino APR FC izakiramo Rayon Sports ku wa 29 Ukwakira 2023.

Umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA ubamenyesha ko guhera kuwa 23 kugeza kuwa 29 Ukwakira 2023, iyi Stade izongera kuvugururwa bagomba gushaka aho imikino ya Shampiyona izakinirwa harimo n’umukino w’ishyiraniro wa APR FC izakira Rayon Sports.

Umujyi wa Kigali wasabye FERWAFA kwimura imikino yari kuhabera mu cyumweru gitaha.

Iyo mikino irimo:

25.10: RAYON SPORTS vs POLICE FC

27.10: Gorilla vs Marines FC

27.10: Kiyovu vs Etoile

28.10: Gasogi vs Police

29.10: APR FC vs RAYON SPORTS

Icyakora hari amakuru avuga ko umukino wa APR FC na Rayon Sports wo uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023,nibwo Stade ya Kigali yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi ifunze ndetse inahabwa izina rishya rya Kigali Pele Stadium.

Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.