Israel yavuze ko atari yo yateye igisasu ku bitaro i Gaza cyahitanye abasaga 500

Israel yavuze ko atari yo yateye igisasu ku bitaro i Gaza cyahitanye abasaga 500

  • Israel irashinja umutwe wa Palestinian Islamic Jihad gutera igisasu i Gaza

Oct 18,2023

Isiraheli yihakanye igisasu cyagabwe kuri ‘Al-Ahli Arab Hospital’ cyabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira mu 2023.

Amakuru yatangajwe na Al Jazeera agaragaza ko cyaguyemo abagera kuri 500 barimo abaganga, abarwayi, abana bari bamaze kuvuka, abagore bari bamaze kubyara n’abandi.

Ubuyobozi bwa Palestine buvuga ko cyagabwe na Leta ya Israel mu gihe yo ivuga ko cyagabwe n’umutwe wo muri Palestine uzwi nka ‘Palestinian Islamic Jihad (PIJ)’.

Perezida Biden uri muri Israel yagize ati ’Igisasu [cyahitanye 500] cyarashwe ku bitaro muri Gaza biragaragara ko cyarashwe n’indi kipe’

Arahuza n’igisirikari cya Israel kivuga ko ari umutwe wa Palestinian Islamic Jihad wakirashe nabi uri mu irimbi kikagwa muri parking y’ibitaro.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Jonathan Conricus, yatangaje ko batangiye iperereza ku gisasu cyatewe ku bitaro by’Ababatisita i Gaza

Sisiteme ya radar yerekana ko iki gisasu cyaturutse i Gaza

Nta myobo kandi nta kintu na kimwe cyerekana ko igisasu cyaturutse mu kirere cyatumye ibitaro biturika.

Iki gisirikare kivuga ko Hamas yakabirije umubare w’abantu bapfiriye mu iturika ry’ibi bitaro.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AFurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashinje Israel gukora ibyaha by’intambara muri Gaza.

Ati: “Nta magambo dufite ahagije ashobora gusobanura uburyo twamagana igikorwa cya Israel cyo kurasa ku bitaro byo muri Gaza, ikica ababarirwa mu Magana.”

Moussa Faki Mahamat atangaje ibi mu gihe Israel ikomeje ibikorwa byo kurasa kuri Gaza.