Perezida Museveni yavuze ku rupfu rw'abakerarugendo bishwe bari mu kwa buki, bigashengura imitima ya benshi

Perezida Museveni yavuze ku rupfu rw'abakerarugendo bishwe bari mu kwa buki, bigashengura imitima ya benshi

Oct 18,2023

Perezida w'igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashinje umutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, kuba inyuma y’igitero cyahitanye abakerarugendo babiri n’umushoferi, ubwo batemberaga muri Queen Elizabeth National Park.

 

Abishwe ni umugabo n’umugore bakomoka mu Bwongereza ndetse n’umushoferi wo muri Uganda wari ubatwaye. Aba bakerarugendo bari bagiye muri Uganda kwishimira ukwezi kwa buki barimo.

Bishwe batezwe igico n’abitwaje intwaro ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023.

Perezida Museveni yashyize hanze ubutumwa bwihanganisha imiryango y’abishwe, ahishura ko igitero cyagabwe n’umutwe wa ADF.

Uyu mutwe w’iterabwoba uzwiho gukorana n’indi y’abahezanguni bashingiye ku mahame akaze ya Kisilamu nka ISIS. Ingabo za Uganda zimaze igihe zihiga uyu mutwe ku bufatanye n’ingabo za Congo.

Museveni yagize ati “Ni ubugwari bikomeye kuri biriya byihebe kwifata bigasagarira abasivile, bikaba byavuyemo urupfu rw’abageni bari barahisemo Uganda ngo bayikoreremo ukwezi kwa buki. Ibi byihebe bizabyishyura.”

Museveni yavuze ko bagiye gukorana na ambasade ya Uganda mu Bwongereza, kugira ngo bagere ku miryango y’ababuze ababo babafashe.

Yijeje kandi ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ADF igatsinsurwa burundu, ku buryo ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi bihagarara.

Igitero nk’iki cyaherukaga muri Kamena uyu mwaka ubwo ADF yagabaga igitero ku ishuri rya Lhubiriha Secondary School mu Burengerazuba bwa Uganda, abanyeshuri basaga 40 bakicwa batwitswe.