I Musanze, umusore yapfuye agonzwe n'imodoka ubwo yakubitirwaga n'inkeragutabara mu muhanda

I Musanze, umusore yapfuye agonzwe n'imodoka ubwo yakubitirwaga n'inkeragutabara mu muhanda

Oct 18,2023

Mu karere ka Musanze hari kuvugwa inkuru y'urupfu rw'umusore wapfuye agonzwe n'imodoka, abari hafi aho batanze amakuru bakaba bavuga ko byatewe n'inkoni yagendaga akubitwa n'inkeragutabara nyuma yo kumukekaho ubujura.

Amakuru dukesha BTN, aravugako abanyerondo bafashe umusore bakekaga ko ari umujura baramukubita ubundi bamunyuza mu muhanda hagati imodoka iramugonga ahita apfa.

 

Ibi byabereye mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo ho mu karere ka Musanze aho uyu musore wakekwagaho ibikorwa by’ubujura, Abaturage bavuga ko kuba imodoka yamugonze agahita ahasiga ubuzima byatewe n’abanyerondo bagendaga bamukubita.

Abatanze ubuhamya bavuga ko bari bahari bavuga ko uyu musore yakubiswe bikabije maze agata ubwenge cyangwa se inkoni ziramuhungabanya yerekera mu muhanda atabizi imodoka iramugonga. Nta makuru batanze avuga ko uyu musore yaba yarasanzwe yiba, icyakora bose bitsa ku kuba ngo abanyerondo bamukubise bamuketse nk’igisambo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Superitendent Jean Bosco Mwiseneza we yabwiye BTN ko uyu musore yazize umushoferi utaringanije umuvuduko.

Icyakora ntiyashimye gutanga amakuru ku bubasha abanyerondo bafite bwo kwambika umuntu amapingo bakamukubita byamuviriyemo urupfu.