Guinness World Record yatangaje urusenda rukaze kurusha izindi ku isi - Umva uko rwahemukiye uwaruvumbuye
Urusenda rukaze kurusha izindi ku isi rwahinzwe na Ed Currie
Umugabo wiyeguriye ubuhinzi bw'urusenda ari mu byishimo bitagira ingano nyuma y'aho urusenda rwe arirwo rwatoranyijwe ku kugira ubukana bwinshi kurusha izindi zose ku isi.
Igitabo cy'imihigo ku isi - Guinness World Records - cyambitse ikamba Pepper X nk'urusenda rukaze cyane kurusha izindi ku isi, maze ruvana kuri uwo mwanya Carolina Reaper rwari ruwumazeho imyaka icumi.
Uzigereranije, urusenda rwa Carolina Reaper rufite ubukana bungana n'ibice 100 000 ku gipimo cya Scoville mu gihe Pepper X rufite miliyoni 2,69.
Izo nsenda zombi zaciye agahigo ni iz'umuhinzi Ed Currie.
Bwana Currie yari amaze imyaka icumi ahinga Pepper X mu murima we wo muri leta ya Carolina yepfo muri Amerika, ariko uyu mushinga we yakomeje kuwugira ibanga kugirango hatagira abawumwiba.
Mu itangazo yashyize ahagaragara Bwana Currie yagize ati: "Uyu mushinga nawukoranye n'abandi. Twari tuzi ko dufite ikintu kidasanzwe, rero nabimenyesheje bake mu muryango wanjye wa hafi n'incuti zanjye."
Muri laboratwari (laboratoire) yo muri kaminuza ya Winthrop muri Carolina yepfo, Pepper X rwagize ubukana bungana n'ibice 2,693,000 ku gipimo cya Scoville, bisobanuye ko rurusha ubukare ku nshuro zirenga miliyoni imwe urusenda rwa mbere rwa Bwana Currie yise Carolina Reaper rwagejeje ku bice 1,641,183 ku gipimo cya Scoville (Scoville Heat Units).
Mu 1912, umuhanga mu gukora imiti Wilbur Scoville yahimbye igipimo cya Scoville, gipima inshuro "capsaicin" ikeneye kugabanyirizwa ubukana.
"Capsaicin" ni ubumara (chemical) butuma wumva mu kanwa wa muriro w'urusenda - bushobora kurekura 'dopamine' (zifasha ubwonko koherereza ubutumwa uturemangingo) na 'endorphins' (zituma umuntu atumva ububabare) mu mubiri.
Nyuma yo kureka ibiyobyabwenge n'inzoga, Bwana Currie yatangiye guhinga insenda mu rwego rwo kwishimisha kandi avuga ko urusenda rutuma umuntu yumva yishimye.
Nubwo abantu bakunda kwibwira ko ubukare bw'urusenda rwa piripiri buva mu mbuto zarwo, 'capsaicin' iba mu ngobyi izo mbuto zibumbiyemo mu nda y'urusenda. Nk’uko Guinness World Records ibivuga, kubera ko urusenda rwa Pepper X rufite imiguno myinshi, ingobyi ikubiyemo imbuto zayo iba ifite ahantu hanini ho kwagukira.
Bwana Currie ni umwe mu bantu batanu gusa bariye urusenda rwa Pepper X bakarumara.
Bwana Currie yatangarije ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Namaze amasaha atatu n'igice umuriro w'urwo rusenda utaranshiramo. Hanyuma ntangira kumva ibintu bikurura mu nda."
"Narababaraga cyane mu nda. Namaze yafi isaha ndyamye hasi amaguru n'amaboko birambuye mu mvura, mvuza induru kubera ububabare."
Bwana Currie avuga ko urusenda Pepper X rukomoka ku ruvange rwa Carolina Reaper n'urundi rusenda rukaze cyane inshuti ye iba muri Michigan yamuzaniye.
Umunyamategeko wunganira Bwana Currie yavuze ko hari ibicuruzwa 10,000 byakoresheje izina rya Carolina Reaper ba nyiri kubikora batabisabiye uruhushya.
Muri gahunda yo kurinda ubuvumbuzi bwe kugirango nawe noneho abashe kubwungukiramo, ntabwo azashyira ahagaragara ingemwe n'imbuto za Pepper X.
Inzira yonyine yo kumva uburyohe rwa Pepper X ni mu masosi y'insenda agurishwa.