Imvugo ni yo ngiro! KNC yamaze kwakira muri Gasogi, umwana w'imfubyi wavuzeko yariganyijwe amahirwe

Imvugo ni yo ngiro! KNC yamaze kwakira muri Gasogi, umwana w'imfubyi wavuzeko yariganyijwe amahirwe

Oct 19,2023

Kakoza Nkuriza Charles uzwi cyane ku izina rya KNC, akaba ari Perezida wa Gasogi United, yakiriye Iranzi Cedric, watsindiye kwinjira muri Academy ya Bayern Munich akirengagizwa abwirwa ko mu irangamimerere ye harimo amakosa, amuha ibikoresho by’ibanze by’imyitozo.

Nkuko byatangajwe ku mbuga z’iyi kipe ya Gasogi United, Umuyobozi wayo KNC, wababajwe cyane n’ibyabaye kuri uyu mwana akiyemeza kumufasha, yahuye na we ahita amushyira mu ishuri ndetse anamuha n’ibikoresho.

Uyu Iranzi kandi yakiriwe mu ikipe n’Umutoza mukuru w’Abanyezamu Jean Claude Maniraguha n’Uhagarariye Siporo muri APAER, Khan Uwineza. Uyu mwana yahise ajyanwa ku ishuri.

Iranzi yari yatoranyijwe mu bana 43 bagombaga kujya mu irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda. Gusa yaje gukurwa kuri urwo rutonde ngo kubera ko afite imyirondoro 2 muri NIDA.

Mu kiganiro uyu mwana yahaye, Radio Fine FM,yavuze ko bakimara kumubwira ibyo yagiye kuri NIDA bamuha umwirondoro wuzuye ugaragaza ko yavutse muri 2011 ndetse ko nta muntu bahuje imyirondoro.

Uyu mwana yavuze ko Ushinzwe abana muri iyi iri shuri rya Bayern witwa Prisca yamwirukanye ndetse akamubwira ko atazabona ayo mahirwe kuko afite ikibazo cy’imyirondoro.

KNC yakiriye neza wa mwana wirukanwe mu ishuri rya FC Bayern nabi

Mushiki wa Iranzi witwa Igihozo Belise yavuze ko uyu mugore yabirukanye ababwiye ko bitazigera bikunda ko akinira iyi kipe. Icyababaje benshi ni uko Iranzi Cedric yirengagijwe kandi ari imfubyi, arerwa na mushiki we w’imyaka 18, na we wabyariye mu rugo.

Uyu mwana yavuze ko babeshejweho n’abaturanyi ndetse n’inshuti. Uyu mwana yavuze ko bimusaba kuva Bumbogo akagenda n’amaguru ajya gukora imyitozo cyane ko akina nk’umunyezamu.