Nta guhumbya: Uko biba byifashe muri Hamal, icyumba kigenzurirwamo intambara cya Israel

Nta guhumbya: Uko biba byifashe muri Hamal, icyumba kigenzurirwamo intambara cya Israel

Oct 19,2023

Bacyita "Hamal" - impine yo mu Giheburayi y’"icyumba kigenzurirwamo intambara". Kiri hejuru mu misozi miremire yo ku mupaka wa Israel na Liban (Lebanon), rwagati mu kigo gikingiwe n’inkuta zo kukirinda ibisasu.

Buri kintu cyose hano kijyanye n’umutekano. Nta madirishya ahari, ndetse mbere yuko winjira mu muryango ukoze mu buryo bukomeye, ugomba gusiga za telefone ngendanwa n’amasaha agezweho - ni ukuvuga buri kintu cyose gishobora kuba cyamenyekanisha aha hantu h’ibanga.

Imbere harimo za ’screens’ zo gukora ubugenzuzi. Buri kanya, itsinda ry’abasirikare riba rihanze amaso kuri izo ’screens’ rishishikaye.

Buri imwe muri zo yerekana amafoto yijimye ya ’noir et blanc’ (umukara n’umweru) avuye kuri za ’cameras’ zihora zerekejwe ku mupaka wa Liban ufite kilometero zirenga 100. Abakora hano bakora mu byiciro (shifts), ubusanzwe umuntu agakora amasaha ane, areba urukurikirane rw’amafoto anashakisha ikintu kidasanzwe.

Kuva intagondwa zo mu mutwe wa Hamas z’Abanya-Palestine zagaba igitero mu majyepfo ya Israel zivuye muri Gaza mu minsi 11 ishize, zikica abantu 1,400 ndetse zigashimuta abandi 199, ubushyamirane bwakomeje kwiyongera kuri uyu mupaka.

Hafi buri munsi, intagondwa zo mu mutwe wa Hezbollah zo muri Liban zarashe muri Israel ibisasu bya misile bisenya ibifaru, nuko abasirikare ba Israel basubiza barasa ibisasu bya rutura, ndetse banakora ibitero by’indege z’intambara n’ibya kajugujugu z’intambara.

Muri iki cyumweru, ku mpande zombi hapfuye abasivile. Buri kurasana kongera ubwoba ko urugomo rwo kuri uyu mupaka, rushobora kurenga igaruriro mu buryo bwihuse.

Kapiteni "S" ni we komanda w’iri tsinda ry’abagore gusa rireba za ’cameras’. Aka kazi k’ubugenzuzi gakorwa n’abagore gusa.

"Turi amaso y’abasirikare, amaso y’ingabo ziri ku rubuga - rw’umupaka wose", ni ko ambwiye. "Kandi tugira uruhare rw’ingenzi cyane."

Ku gice kimwe cy’iki cyumba, amafoto yo mu bwana ya buri musirikare yometse ku rukuta nk’umutako. Amatariki yabo y’amavuko yanditse munsi n’ikaramu y’umukara. Buri wese muri bo ni urubyiruko, benshi muri bo baracyarimo kumara igihe cy’itegeko cyo kuba mu gisirikare cya Israel (IDF).

Ati: "Turi abagore bakomeye, abasirikare b’abagore bazi akazi kabo n’inshingano kandi bazi ko tugira uruhare rw’ingenzi cyane muri iyi ntambara.

"Intego yacu mbere na mbere ni ukurinda, kandi abakobwa bose barabizi. Buri musirikare aza ku kazi ke ari maso kandi azi uruhare rwe."

Inshuro nyinshi mu cyumweru gishize, intagondwa zagerageje kurenga urukuta.

Hezbollah, umutwe ukomeye wa gisirikare na politiki wo muri Liban ushyigikiwe na Iran, buhoro buhoro wagiye wongereye umuhate wawo wo gucengera muri Israel. Cyo kimwe n’inshuti yawo ikomeye Hamas, uwo mutwe ufatwa n’Amerika, Ubwongereza n’ibindi bihugu ko ari umutwe w’iterabwoba.

Hari impungenge za nyazo mu mahanga ko kubara nabi uko ari ko kose kwaba hano gushobora kugeza ku rugamba rushya mu majyaruguru rwo muri iyi ntambara. Ikintu gikomeye - nk’igiturika cyabereye ku bitaro byo muri Gaza, cyangwa itangira ry’igitero cyo ku butaka cya Israel - na cyo gishobora kuba imbarutso kuri Hezbollah ikarushaho gukora ibikorwa bigambiriye Israel.

Mu bihe bimwe, byabaye nkaho ibyo byari biri hafi cyane kubaho. Serija (Sergeant) "I" yari ari ku kazi, areba kuri "screen" ye, ubwo amafoto yo kuri iyo "screen" yahindukaga mu buryo butunguranye.

Ubwo abantu bijimye begeraga urukuta rwo ku mupaka, yari azi icyo gukora. Byihuse, yahamagaje igitero cy’indege.

Ati: "Kuri ’screens’ nabonye itsinda ry’abaterabwoba nuko menya ko hari ikintu kitagenda. Aka ni akazi kanjye, kurinda umupaka wo mu majyaruguru kugira ngo ntihagire umuntu n’umwe uzacengera kandi ntihazagire abasivile bahababarira, cyane cyane ababa hano ku mupaka.

"Biteye ubwoba, kandi bitera guhangayika, ariko ngomba gutuza. Ntakubeshye, biteye ubwoba cyane guhagarara hano ku mupaka. Hamwe n’ibintu birimo kuba muri iki gihe mu gihugu cyacu, biragoye cyane kwiyumvisha ibyabaye byose."

Kuri Sergeant "I", biragoye mu buryo bwihariye. Abasirikare b’abagore b’urubyiruko bakora nk’aka kazi mu majyepfo, bibasiwe na Hamas.

Ati: "Ntekereza ku ngabo zose n’abagenzuzi ba za cameras baguwe gitumo mu gitero hariya. Umutima wanjye wifatanyije na bo. Nzi abantu benshi bashimuswe cyangwa bishwe."

 

BBC