Cristiano Jr yateye intambwe ikomeye igera ikirenge mu cya se

Cristiano Jr yateye intambwe ikomeye igera ikirenge mu cya se

  • Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira Al-Nassr y'abatarengeje imyaka 13

Oct 19,2023

Kuri uyu wa kane umuhungu mukuru wa Cristiano Ronaldo yateye intambwe ikomeye cyane imwerekeza ku kuba umukinnyi uhambaye ku isi nk'uko se amaze imyaka irenga 20 abigenza.

Cristiano Ronaldo Jr imfura ya Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira ikipe y'abatarengeje imyaka 13 (U13) ya Al Nassr.

Uyu muhungu afashe icyemezo nyuma y'umwaka ushize papa we asinyiye ikipe nkuru ya Al Nassr ikina muri Shampiyona ya Saudi Arabia aho asarura agatubutse.

Nyuma yaho abakinnyi benshi bakomeye bayobotse iyi shampiyona itari izwi mbere bakurikiye umunyabigwi Cristiano Ronaldo ubu yamaze kumvisha n'umuhungu we ko agomba gusinyira ikipe y'abana ya Al Nassr.

Umunsi umwe Cristiano Ronaldo yigeze kumena ibanga ko umuhungu we yamusabye kuba aretse guhagarika umupira w'amaguru kugirango bazakinane.

Icyo gihe yagize ati "Umuhungu wanjye yarambwiye ati papa ndakwinginze buretse guhagarika gukina umupira w'amaguru ndashaka ko tuzakinana."

Uyu muhungu wa Ronaldo abamukurikiranira hafi bemeza ko ashobora kuzavamo umukinnyi ukomeye cyane. 

Ibi kandi byemezwa na nyirakuru w'uyu mwana aho yigeze gutangaza ko "Nta wundi muntu ndabona ufite impano itangaje yo gukina umupira w'amaguru nka Cristiano Jr, Uyu mwana arusha se gukina".

Cristiano Jr azajya yambara numero 7, Ku munsi w'ejo nibwo azatangira imyitozo nyuma yo gusinya amasezerano muri iyi kipe.

Twabibutsa ko kugeza ubu amakuru ajyanye na nyina w'uyu mwana akomeje kugirwa ibanga, nta muntu uratangaza ko amuzi. Ronaldo ntiyigeze yifuza ko amakuru ajyanye n'uwo babyaranye amenyekana.

Watch: Ronaldo Jr outshines his father with 4 goals on debut for Juventus's  Under-9 team

Ronaldo Jr atanga icyizere cyo kuzagera ikirenge mu cya se mu mupira w'amaguru.

Umwanditsi : Philippe Ndayisenga.