Abasore: Ibi bintu nubikora neza utya ntukundwe, uzamenyeko gukundwa atari impano yawe
Mu rukundo habamo ibikorwa byinshi byiza bitandukanye umusore agomba gukora kugira ngo yigarurire umutima w’umukobwa burundu akamwihebera ku buryo nta wundi musore yamugereranya na we.
1. Iyiteho wowe ubwawe
Umukobwa azagukunda kubera ko azabona wiyitaho ku buryo budasanzwe. Naba akundana n’abandi basore, akabona ntibiyitaho, wowe ukaba ubarusha kwiyitaho, ntakabuza uzamwegukana.
Umukobwa akunda umusore yanyuza mu bantu, kandi uwo musore agomba kuba yiyitaho, niyo mpamvu rero nawe niba umushaka usabwa kumara umwanya uri kwitunganya kugira ngo ujye umugera imbere usa neza.
2. Ujye utekereza kigabo
Gutekereza kigabo ni ukugira intekerezo zihamye kandi zerekeza ku byiza. Abakobwa bakunda umugabo ufite intekerezo nziza kandi zihamye. Umunsi wakoze aka kantu, uzabasha kuba wowe ndetse umutsindire.
3. Mureke yigenge
Mu magana y’abandi basore bamushaka, akeneyemo umwe, uzamuha umwanya akigenga. Numenya iryo banga uzaba ugiye kumwegukana.
4. Kumuba hafi igihe agukeneye
Umukobwa wese akunda umusore umuba hafi by’umwihariko mu gihe amukeneye. Niba agize ikibazo ukaba umuri hafi, ibi nabyo bizatuma mu gihe kiri imbere umubera umugabo mwiza.