Dore impamvu 3 z'ingenzi zatumye Israel itinda kwinjira muri Gaza nkuko yabishakaga

Dore impamvu 3 z'ingenzi zatumye Israel itinda kwinjira muri Gaza nkuko yabishakaga

  • Intambara ya Israel na Hamas

Oct 20,2023

Hashize iminsi, Isiraheli yerekana ko ingabo zayo ziteguye kujya muri Gaza hagamijwe gukuraho burundu Hamas nk’umutwe wa gisirikare, nyuma y’igitero yagabye mu majyepfo ya Isiraheli ku ya 7 Ukwakira (10).

Inkeragutabara zirenga 300.000 zahamagajwe n’ingabo za Isiraheli (IDF). Imirima n’amasambu ku ruhande rwa Isiraheli ku mupaka wa Gaza byuzuyemo ibifaru by’intambara bya Merkava, ibibunda byirasisha hamwe n’ibihumbi byinshi by’abasirikare barwanira ku butaka bitwaje intwaro nyinshi ziremeye bambariye urugamba.

Ingabo zirwanira mu kirere no mu nyanja za Isiraheli zikomeje gusuka ibisasu ahantu hose zikeka ko haba hihishe buri muntu ukekwaho kuba ari umurwanyi wa Hamas n’umutwe w’Abanyapalestina uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad ndetse n’ahashobora kuba hari ububiko bw’intwaro muri Gaza, zikica kandi zigakomeretsa umubare munini w’abasivili muri icyo gikorwa, ndetse n’abayobozi ba gisirikare ba Hamas.

Umubare munini w’abantu bahitanwe n’ibisasu byaturikiye ku wa kabiri ku bitaro bikuru bya Gaza maze impande zombi zikitana ba mwana; uzatuma umwuka urushaho kuba mubi muri karere no hanze yako.

None se kuki Isiraheli ikomeje gutinda kwinjira muri Gaza nkuko yabyiyemeje?

Biraterwa na byinshi :

1. Perezida Biden

Uruzinduko rwateguwe vuba vuba rwa Perezida Joe Biden muri Isiraheli muri iki cyumweru rwerekana uburyo White House ihangayikishijwe n’uko ibintu birimo kugenda birushaho kumera nabi. Washington ifite impungenge ebyiri zikomeye: ikibazo cy’ubuzima bw’abatuye muri Gaza burimo kurushaho kujya mu kaga n’ibyago ko aya makimbirane ashobora gukwirakwira mu burasirazuba bwo hagati.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwerekana neza ko adashyigikiye ko Isiraheli isubira kwigarurira Gaza, nyuma yo kuhava muri 2005. Yavuze ko ibyo byaba ari "ikosa rikomeye".

Ku mugaragaro yagiye gusura Isiraheli kugira ngo yerekane ko ashyigikiye inshuti ikomeye ya Amerika mu burasirazuba bwo hagati no kumva imigambi yayo kuri Gaza.

Mu mwiherero, ashobora kuba asaba leta y’amatwara akaze ya Benjamin Netanyahu gucisha make. Amerika irashaka no kumenya uburyo, niba Isiraheli igiye muri Gaza, iteganya gusohokamo n’igihe iteganya kubikora.

Mu ruzinduko rwaganjwe n’amakuru y’igitero cyahitanye abantu mu bitaro bya Al-Ahli by’i Gaza, Perezida Biden yashyigikiye ku mugaragaro ibisobanuro yahawe na Isiraheli, ko byatewe n’igisasu cya roketi cy’abarwanyi b’Abanyapalestine cyarashwe nabi. Abayobozi b’Abanyapalestina bo bavuga ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyibasiye ibyo bitaro. BBC iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igenzure nta ruhande ibogamiyeho umubare w’abantu bapfuye, ukekwa ko uri mu magana, ndetse n’impamvu yabiteye..

2. Iran

Mu minsi mike ishize, Irani yatanze gasopo ikomeye ko igitero cya Isiraheli kuri Gaza kidashobora kwihanganirwa. None ibyo bivuze iki mu bikorwa? Irani ifasha, igatoza, igaha intwaro ndetse igasa nkaho igenzura imwe mu mitwe yitwaje intwaro y’abayisilamu b’aba Shi’a mu burasizuba bwo hagati. Ukomeye cyane muri yo ni umutwe wa Hezbollah wo muri Libani ukorera hakurya y’umupaka wa Isiraheli mu majyaruguru.

Isiraheli na Libani byarwanye intambara yasenye byinshi kandi impande zombi zitatsinze muri 2006 aho ibifaru bya gisirikare bigezweho bya Isiraheli byangijwe n’ibisasu bya mine no kugwaho gitumo. Kuva icyo gihe, Hezbollah yongeye kwigwizaho intwaro nshya ibifashijwemo na Irani ku buryo ubu bivugwa ko ifite roketi na misile hafi 150.000, inyinshi muri zo zikaba zirasa kure kandi ntizihushe.

Hari ubwoba ko Isiraheli iramutse yinjiye muri Gaza, Hezbollah ishobora gutera mu majyaruguru ya Isiraheli bigatuma irwana intambara ebyiri.

Ikitazwi gusa ni ukumenya niba koko Hezbollah ishaka intambara muri kino gihe cyane cyane ko Amerika yohereje amato abiri y’intambara mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterrane yiteguye gutabara Isiraheli iramutse itewe. Ibi biha ikizere Isiraheli ko igitero cya Hezbollah gishobora gutuma Amerika iyimerera nabi cyane ikoresheje ingufu zayo zo mu mazi no mu kirere. Aha gusa umuntu yakwibutsa ko mu ntango y’intambara ishize hagati ya Isiraheli na Hezbollah muri 2006, abarwanyi b’uyu mutwe babashije kurasa ubwato bw’intambara bwa Isiraheli bakoresheje ibisasu bikomeye birasa amato.

Ubuzima bw’abantu buri mu kaga muri Gaza

Uko guverinoma ya Isiraheli yumva ikibazo cy’ubutabazi ku bijyanye no kurandura burundu Hamas muri Gaza bikunze kuba hasi cyane yuko ibindi bihugu bibyumva.

Mu gihe umubare w’abasivili b’Abanyapalestine bapfa ugenda wiyongera bitewe n’ibitero byo mu kirere bya Isiraheli bidahwema, zimwe mu mpuhwe nyinshi isi yagiriye Isiraheli kubera ibitero by’ubunyamaswa bya Hamas byamennye amaraso muri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira (10) zasimbuwe n’amajwi akomeje kuzamuka asaba ko ibitero byo mu kirere bihagaraga kugirango harengerwe ubuzima bw’abanya Gaza.

Niba ingabo za Isiraheli zirwanira ku butaka zinjiye ku bwinshi n’imbaraga muri Gaza, umubare w’abapfa uziyongera cyane.

Abasirikare ba Isiraheli nabo bazapfa, bazize kugwaho gitumo, kuraswa n’abarwanyi badahusha bihisha no gutegwa imitego - imirwano myinshi ishobora no kubera munsi y’ubutaka, mu myobo miremire Hamas yacukuye.

Ariko birashoboka na none ko abaturage b’abasivili aribo bazahashirira ari benshi.

3. Ukunanirwa gukomeye kw’inzego z’ubutasi

Inzego z’ubutasi za Isiraheli zagize ukwezi kubi.

Shin Bet, urwego rw’ubutasi imbere mu gihugu, rwaranenzwe cyane kubera kunanirwa kumenya ko Hamas yarimo itegura igitero kizamena amaraso menshi. Ubundi bivugwa ko isanzwe ifite ba maneko benshi muri Gaza bayigezaho amakuru bacungira hafi ibikorwa by’abayobozi ba gisirikare ba Hamas n’umutwe w’abarwanyi b’Abanyapalestina bavuga ko barwana intambara ntagatifu ya Jihad.

Nyamara ibyabaye muri kiriya gitondo cyo kuwa gatandatu giteye ubwoba mu majyepfo ya Isiraheli bifatwa nko kunanirwa gukomeye cyane kw’inzego zishinzwe ubutasi muri Isiraheli mu mateka y’iki gihugu kuva habaye intambara ya Yom Kippur mu 1973.

Iperereza rya Isiraheli rishobora kuba rimaze iminsi icumi rigerageza kwikosora, rifasha igisirikare kumenya amazina y’abafashweho bugwate naho bari ndetse n’aho abayobozi ba Hamas bihishe.

Birashoboka ko ryasabye kongererwa igihe cyo gukusanya amakuru menshi kugirango niba ingabo zirwanira ku butaka zinjiye, noneho zishobore guhita zerekeza ahantu runaka, aho kuzerera mu matongo n’amatongo mu majyaruguru ya Gaza zihura n’ibitero simusiga, no mu gihe kandi henshi ku si amajwi arushaho kuzamuka yamagana ibirimo kuba.

Abarwanyi ba Hamas n’umutwe w’Abanyapalestina uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad bazaba barokotse ibitero by’ubutitsa byo mu kirere by’ingabo za Isiraheli bazaba barateze imitego abasirikare ba Isiraheli bazabanziriza abandi. Bizabagora cyane kurwanira mu myobo iri munsi y’ubutaka.Iperereza rya Isiraheli rikeneye kumenya aho baherereye kugirango iburire igisirikare hakiri kare.

 

BBC