Biden yashyize bihwanye hagati ya Hamas na Putin w'UBurusiya ahishura ikintu atazigera yemera ko kibaho

Biden yashyize bihwanye hagati ya Hamas na Putin w'UBurusiya ahishura ikintu atazigera yemera ko kibaho

Oct 20,2023

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagereranyije umutwe wa Hamas wa Gaza na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya,avuga ko bose ari kimwe.

Mu ijambo yavuze nyuma y’urugendo rwe muri Israel, Perezida Biden yagize ati: "Hamas na Putin bahagarariye ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye, ariko hari icyo basangiye: bombi bashaka kurimbura burundu ibihugu bituranyi bya demokarasi.

"Putin ahakana ko Ukraine atari igihugu nyacyo, cyangwa ko kitigeze kiba igihugu nyacyo”.

Mw’ijambo rye,yabwiye Abanyamerika icyo Israel na Ukraine bisobanuye kuri bo, ati: "Ndabizi ko izi ntambara zisa n’iziri kure cyane yanyu, kandi ni ibisanzwe kwibaza igituma ibi byaraza ishinga Abanyamerika.

Kubw’umutekano w’igihugu cya Amerika, ni ngombwa ko dukora ibishoboka byose Israel na Ukraine bigatsinda.

Tudahagaritse umururumba w’ubutegetsi bwa Putin n’umugambi we wo gushaka kwigarurira Ukraine, ntazagarukira kuri Ukraine”.

Kubura Israel na Ukraine ni ’ikintu kidakwiye kubaho’

Mu ijambo rye, Biden yatangiye avuga ati: "Iki ni igihe kidasanzwe mu mateka.

"Iki ni kimwe muri bya bihe by’aho imyanzuro dufata uyu musi ariyo izubakirwaho ahazaza mu myaka mirongo iri imbere”.

Yavuze ko hari amahirwe menshi ko intambara n’akajagari bishobora gukwirakwira mu tundi turere tw’isi ….cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati.

Avuga ko Amerika n’incuti zayo barimo gukora “mu ntumbero yo kubaka ahazaza heza” k’Uburasirazuba bwo Hagati, kugira kazabe akarere “katajegajega” kandi “gahuza n’ibihugu bituranye”.

Avuga ko kwanga gufasha Israel na Ukraine ari "ikintu kidakwiye kubaho".

 

BBC