"Ngonga nipfire", Umusore ukiri muto yagaragaye mu mujyi wa Kigali asesera mu mapine y'imodoka [AMAFOTO]

"Ngonga nipfire", Umusore ukiri muto yagaragaye mu mujyi wa Kigali asesera mu mapine y'imodoka [AMAFOTO]

Oct 20,2023

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023, muri Gare y'umujyi wa Kigali Down Town, hagaragaye umusore bivugwako yari yasinze, ari kugerageza kwiyahura mu modoka itwara abagenzi ngo imugonge yipfire nk'uko yabyisabiraga.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeza kumvikana ubwiyongere bw'abiyambura ubuzima bitewe n'impamvu zigiye zitandukanye, aho mu mujyi wa Kigali umusore washatse kwiyahura mu mapine y'imodoka ngo imuhitane yakomeje kuvugisha abatari bake ibitandukanye, bamwe bavugako ibibazo abantu bifitiye biratuma umubare w'abatakaza ubuzima urushaho kuzamuka.

Mu byukuri ntihabashije kumenyekana impamvu nyirizina yaba yateye uyu musore kugerageza kwiyambura ubuzima, gusa bamwe babihuzaga no kuba yaba yonyeye ibiyobyabwenge bigatuma atabasha kwigenzura mu mitekerereze, abandi na bo bakavugako inzoga yaba yanyoye zasembuye ibibazo byo mu buzima busanzwe yaba yifitiye bigatuma ata umutwe.

Ubwo yaseseraga munsi y'imodoka bagerageje kumubuza ariko ababera ibamba