Lupita wamamaye cyane muri cinema, yatandukanye n'umukunzi we

Lupita wamamaye cyane muri cinema, yatandukanye n'umukunzi we

Oct 20,2023

Lupita Nyong’o wamamaye muri sinema yatangaje ko yatandukanye n’umunyamakuru Selema Masekela w'imyaka 52 y'amavuko, bari bamaze igihe mu rukundo, gusa bakaba birinze gutangaza icyaba cyihishe inyuma y'uku gutandukana kwabo.

 

Kuri uyu wa Kane abinyujije kuri ‘Instagram’ nibwo Lupita wamenyekanye cyane muri cinema mu gihugu cya Kenya yatangaje ko atakiri mu rukundo na Makasela, agaragaza ko atagumana n’umuntu atizera.

Yagize ati “Muri aka kanya ni ingenzi kuvuga ukuri kwanjye kandi nkitandukanya n’umuntu nta cyizera. Mu buryo ntari nateguye nisanze mu bihe bishengura umutima wanjye kubera urukundo ndetse nshegeshwa no gutenguhwa.”

Ubu butumwa yabukurikije ubundi bugaragza ko ya yatandukanye n’uwo bari kumwe mu rukundo.

Mu Ukuboza 2022 nibwo Lupita yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Selema Masekela, kuva icyo gihe urukundo rwabo bakomeje kurugaragaza.

Lupita Nyong’o and Ex Boyfriend. PHOTO/Courtesy.

Lupita yatandukanye n'umukunzi we w'imyaka 52 y'amavuko