Isi yamwikaragiyeho! Perezida watewe Coup d'Etat yafashwe agiye gutoroka
Mu gihugu cya Niger hari kuvugwa inkuru idasanzwe aho abagize Guverinoma y’inzibacyuho batangaje ko uwahoze ari Perezida, nyuma agahirikwa ku butegetsi, Mohamed Bazoum yafashwe agiye gutoroka.
Perezida wacyuye igihe, Bazoum ngo yagerageje gutoroka we n’umuryango we, abatetsi be ndetse n’abamucungira umutekano, bari bateguye guhunga igihugu hifashishijwe indege ya Kajugujugu, bakerekeza mu gihugu cya Nigeria.
Umuvugizi w’igisirikare kiyoboye igihugu inzibacyuho, Amadou Abdramane yatangaje ko umugabi wo gutoroka wamenyekanye utarashyirwa mu bikorwa ugahita uburizwamo.
Mohamed Bazoum kuva yahirikwa ku butegetsi tariki ya 26 Nyakanga 2023, n’itsinda ry’igisirikare bagatangira kugenzura ibikorwa byose bya Guverinoma, yakomeje gufungirwa mu rugo rwe.
Gen. Abdourahamane Tchiani, wari umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu, ni we wagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état.
Zimwe mu mpamvu zatangajwe zatumye ahirikwa ku butegetsi, ngo ni ukubera ikibazo cy’umutekano mukeya gikomeza kwiyongera muri Niger, biturutse ku mitwe y’abarwanyi biyitirira idini ya kiyisilamu.
Bazoum yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amahanga muri rusange, kumufasha gusubira ku butegetsi nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko kugeza n’ubu aracyafungiye mu rugo iwe n’umuryango we.