Kigali: Umugabo yatunguwe no gusanga Umugore we mu nzu y'umusore baturanye yambuye ubusa

Kigali: Umugabo yatunguwe no gusanga Umugore we mu nzu y'umusore baturanye yambuye ubusa

Oct 20,2023

Abantu batari bake bakomeje kumirwa no gutangarira inkuru y'umugore bivugwako yafashwe n'umugabo we ubwo yaravuye gushabikira umuryango, maze agacakirana n'umugore we asohoka mu nzu y'umusore baturanye yikinze igitenge gusa.

Aya makuru dukesha ikinyamakuru yegob.rw, avugako uyu mugabo witwa Bigirimana Jean Claude wari uvuye mu kazi yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umusore baturanye, aho ibi byabereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu Gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023.

Uyu mugabo avuga ko ubwo yari avuye mu kazi akora k’ubukarasi Nyabugogo yatunguwe no kubona umugore bashakanye asohoka mu nzu y’umusore baturanye yambara igitenge agana mu rugo rwe azi ko umwana we avuye ku ishuri.

Bigirimana akomeza avuga ko umugore yahise amukubita amaso atungurwa no gusanga ari umugabo we noneho amubajije aho avuye yambaye igitenge mu mabere ngo abura icyo avuga araruca ararumira.

Ku rundi ruhande, uyu mugore ushinjwa guca inyuma umugabo we ahakana aya makuru yivuye inyuma, ni mu gihe n'uyu musore ukekwaho gusambanya umugore w’abandi, abihakana yivuye inyuma.