Ruswa ikomeje gufata intera- Undi mukozi wa Leta yafashwe yakira Ruswa ingana na Miliyoni 25

Ruswa ikomeje gufata intera- Undi mukozi wa Leta yafashwe yakira Ruswa ingana na Miliyoni 25

Oct 21,2023

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, uwitwa Valens Uwitonze, akaba umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge [Rwanda Standards] imufatiye mu cyuho yakira ruswa.

RIB ivuga ko yafashe uyu watawe muri yombi yafashwe yakira ruswa ya miliyoni 25frw kugirango atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge. Uru rwego rwatangaje afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaburiye abantu kureka gukomeza kwishora mu byaha,isaba ibasaba gukomeza gutanga amakuru.

Yagize iti “RIB irashimira abantu bakomeje kwanga kwishora mubikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”