Musenyeri Sinayobye yavuze ku kuba kiliziya igiye kwemerera Abapadiri bakarongora n'abatinganyi bagasezeranywa

Musenyeri Sinayobye yavuze ku kuba kiliziya igiye kwemerera Abapadiri bakarongora n'abatinganyi bagasezeranywa

  • Musenyeri Sinayobye yanyomoje amakuru avuga ko Kiliziya igiye kwemerera Abapadiri gushaka

Oct 21,2023

Musenyeri Edouard Sinayobye uhagarariye Kiliziya gatolika mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma yavuye imuzi amakuru amaze iminsi avugwa ko Kiliziya igiye kwemerera Abapadiri gushaka ndetse n'abatinganyi bakemererwa gusezeranywa.

Myr Sinayobye usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Pacis TV.

Hamaze iminsi amakuru avuga ko Kiliziya yaba irimo kwiga uko abagore bahinduka abapadiri, kuba abapadiri bayo bakwemererwa gushaka ndetse no kuba yaha umugisha abatinganyi.

Ni amakuru yamaganiwe kure na Myr Sinayobye, ashimangira ko ibi bitigeze binavugwaho kuko bitari no mu byo Sinodi iri kubera i Roma irimo kwiga.

Ati: "Kuvuga ngo abagore babe abapadiri, abapadiri bashake abagore; ngo ababana bahuje ibitsina ngo Kiliziya irabemeye ngo ibahaye isezerano ryo gushyingirwa...ibyo rwose ntaho bihuriye, nta birimo mu byo twiga. Nta byigeze bivugwa na gato."

Musenyeri wa Cyangugu yunzemo ko uretse kuba ibi bitangazwa bitaravuzwe, na Sinodi ubwayo itagamije gufata ibyemezo.

Ati: "Iyi Sinodi ntabwo ari ifata ibyemezo ubu ngubu. Iyi Sesiyo ya mbere, ni sesiyo yo gushishoza ku byavuzwe. Ntabwo rero ari sesiyo yo gutangaza amabwiriza mashya. Abakristu bashyire umutima hamwe. Ntabwo duteraniye gufata ibyemezo ngo Papa atangaze amabwiriza mashya."

Myr Edouard yagaragaje ko ko Kiliziya Gatolika mu busanzwe itajya ihubuka, kandi ko ifite umurongo uhamye w’imikorere.

Yasabye abayoboke bayo kwima amatwi abifashisha ibitangazamakuru bakayivugaho ibidahuye n’ukuri.

Ati: "Abakristu nibahumure, bihangayika, bikwakira amagambo nk’ayo ngayo. Kiliziya yacu ifite umurongo kandi usobanutse. Buri wese abona ko ufututse neza. Ntabwo Kiliziya ihubukira ibintu. Umurongo ikoreramo twese turawuzi, ntabwo ikorera mu binyamakuru ngo itangaze ibintu. Hari inzira za Kiliziya. Iyo hagize igitangazwa kirebana n’ukwemera ntabwo bitangazwa mu binyamakuru gutyo bifite inzira binyuramo."

Yunzemo ati: "Icyo nakwifuriza buri wese, ni ukwirida ibivugwa cyane cyane n’ibinyamakuru bitari ibya kiliziya. Abantu batangaza amakuru bashatse; ni uburenganzira bwabo, ariko twebwe abakristu tugomba gushishoza."

"Ibivuzwe byose n’ibitangazamakuru nk’ibyo twumva muri iyi minsi bivugwa, abakristu ntibakabitege amatwi. Tuzajya tubaha amakuru yizewe tuyanyuze ku bitangazamakuru Kiliziya yashyizeho. Nabasaba rero kudakurikira ibivugwa byose hanze ntabwo biba ari uko bihuye n’ukuri."