Dore Imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo kuwa 20 Ukwakira 2023

Dore Imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo kuwa 20 Ukwakira 2023

Oct 21,2023

 

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Nzeri 2023.
  2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:
    1. Raporo y’Ibaruramari ya Leta ihujwe y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30/06/2023.
    2. Amasezerano yubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na EasyGroup EXP yemerera u Rwanda kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru bamamaye cyane, azamara imyaka itatu: 2024, 2025 na 2026.
  3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
    1. Umushinga w’itegeko ngenga rihindura Itegeko ngenga no 001/2019. OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.
    2. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Koreya yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikurnira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro.
    3. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’lbisohoka n’lbyinjira mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana no kwagura umuhanda Kigali-Muhanga.
    4. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’lbisohoka n’lbyinjira mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana no kwagura Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi.
    5. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’irnpano igenewe gutera inkunga umushinga w’Abajyanama b’Ubuzima.
    6. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kubaka ikigo cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’indege.
    7. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano igenewe urnushinga wo kubungabunga ubuzima bw’abaturiye ibirunga.
    8. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe urnushinga wo kubungabunga ubuzima bw’abaturiye ibirunga.
    9. Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, hagati ya Repubulika Rwanda n’ibihugu bikurikira: Antigua and Barbuda, Austria, Bangladesh, Barbados, Colombia, Cuba, Czech, Guinea Bissau, Latvia, Maldives, Malta, Mauritania, New Zealand, Saint Lucia na Venezuela.
  4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
    1. Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco.
    2. Iteka rya Minisitiri w’lntebe rigenga uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi za Leta.
    3. Iteka rya Minisitiri w’lntebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo, buhagabwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’lburasirazuba ishinzwe guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’Ubuvumbuzi (EASTECO).
    4. Iteka rya Minisitiri ryerekeye uruhushya rwo gukoresha amazi.
    5. Amateka ya Minisitiri w’Intebe agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya Minisiteri y’lmari n’lgenamigambi, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’lnganda, Minisiteri y’lbidukikije, Minisiteri y’Urubyiruko, Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubutaka.
  5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:
    1. Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Africa Pharmaceutical Technology Foundation (ABTF), yemerera Africa Pharmaceutical Technology Foundation (ABTF) kugira icyicaro gikuru mu Rwanda.
    2. Amasezerano y’inyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Française de Développement (AFD), yemerera Agence Française de Développement kugira icyicaro mu Rwanda.
    3. Politiki y’lgihugu y’amazi, isuku n’isukura.
    4. Amasezerano hagati ya Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) na Rusumo Power Company, yerekeye gucunga no gukoresha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku rugomero rwa Rusumo.
    5. Amasezerano yo gutiza amashyamba ya Leta Sosiyete yitwa Ess-Oil Limited.
  6. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’lmiryango Mpuzamahanga:
    1. Madamu Nermine El Zawahry, Ambasaderi wa Repubulika Nyarabu ya Misiri, afite icyicaro i Kigali.
    2. Bwana Enrique Javier Ochoa Martinez, Ambasaderi wa Repubulika ya Mexico mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
    3. Bwana Savvas Vladimirou, High Commissioner wa Repubulika ya Cyprus mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
    4. Bwana Sahr John Kpundeh, Uhagarariye Banki y’lsi mu Rwanda.
  7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
    1. Mu Rwego rw’Ubucamanza
      1. Jean Bosco Kazungu, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga
      2. Isabelle Kalihangabo, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga
      3. Angeline Rutazana, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire
      4. Xavier Ndahayo, Umucamanza mu Rukiko nv’Ubujurire
      5. Jean Pierre Habarurema, Perezida w’Urukiko Rukuru
      6. Bernadette Kanzayire, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru (Yongerewe manda)
    2. Muri Minisiteri y’Ububanyi n ’Amahanga n’Ubutwererane
      1. Ernest Rwamucyo, Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye
      2. Marie Claire Mukasine, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani
    3. Muri Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
      1. Providence Umurungi, Perezida/ Chairperson                                   
    4. Mu Kigo cy’ishuli cyo kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD)
      1. Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umuyobozi Mukuru (Rector)
    5. Mu Rwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
      1. Consolée Kamarampaka, Umunyamabanga Mukuru Wungirije/Deputy Secretary General
    6. Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmvunga n’Ubumenyingiro
      1. Ephrem Musonera, Deputy Vice-Chancellor in charge of Training, Institutional Development and Research
      2. Jean Pierre Nkuranga, Deputy Vice-Chancellor in charge Of Administration and Finance
    7. Mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA)
      1. Jean Claude Nzeyimana, Head Of Basic Education & TVET Examination Department
  8. Ibindi
    1. Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bya siporo biteganyijwe kubera mu Rwanda n’ibyo u Rwanda ruzitabira mu mahanga.
    2. Minisitiri w’lbidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:
    3. Kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2023, i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’abashakashatsi mu byerekeye ibihe (climate).
    4. Ku itariki ya 28 Ukwakira 2023, ku munsi w’umuganda, hazatangizwa igihembwe cyo gutera amashyamba mu mwaka wa 2023/2024, icyo gikorwa kikazahurirana no kwizihiza isabukuru ya 48 y’umunsi wo gutera amashyamba.
    5. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 27 Ukwakira 2023, hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ibirori ku rwego rw’lgihugu bizabera mu Karere ka Kayonza.
    6. Minisitiri w’lmari n’lgenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:
      1. Ku itariki ya 31 Ukwakira 2023 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzigama.
      2. Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023, i Kigali hazizihizwa umunsi ngarukamwaka wo gushimira abasora ku rwego rw’lgihugu.
    7. Minisitiri w’Ubutegetsi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 14 kugeza kuya 17 Ugushyingo 2023, i Kigali hazabera inama izahuza abahagarariye Inzego z’imitegekere y’lgihugu zegerejwe abaturage mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.
    8. Minisitiri w’lbikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2023, i Kigali hazateranira Ihuriro Mpuzamahanga ku mikoreshereze y’amazi rihuza inzobere hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo by’amazi ku isi.