Dosiye y'abafashwe bacukura icyobo cyo kujugunyamo umwana bari bishe, yashyikirijwe ubushinjacyaha
Umugore witwa Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 2.5 y’amavuko wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari ka Gakingo Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, kuri ubu dosiye yabo yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.
Ubwo byamenyekanaga ko aba bombi bakekwaho kwica uwo mwana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko mu makuru y’ibanze bamenye bakimara gufata abo bantu bombi, ari uko ubwo abaturage bageraga mu rugo rwabo, “basanze umuhungu wa Nyiraruvugo ari we Ndayishimiye, arimo acukura icyobo, mu kumubaza asubiza abo baturage ko ari icyo gukuramo itaka ryo kubakisha, mu kubona batanyuzwe n’ubusobanuro yabahaye bihutira kwinjira mu nzu, ari na ho basanze umurambo w’umwana w’umukobwa”.
Aba bombi Polisi ikibafata yabashyikirije RIB itangira iperereza, aho dosiye yabo yaje gushyikirizwa Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, narwo rwaje kuyishyikiriza Ubushinjacyaha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.
Mu ibazwa ryo mu bugenzacyaha Nyiraruvugo yemeraga icyaha akanavuga, aho yagaragaje ko intandaro yo kwica umwana ari ibibazo we n’umuhungu we babanje kugirana n’uwitwa Irankunda Eliazari, ari na we se w’umwana wishwe, nyuma yo gufatira uwo muhungu w’uyu mugore mu cyuho ubwo yarimo yiba ibigori mu murima w’abaturanyi, yamutangira amakuru bombi bagacibwa amande y’ibihumbi 35 by’ubwishyu bw’ibyo bigori yari yibye; ari naho bahereye bamuhigira bamubwira ko bazamwihimuraho.
Mu ibazwa rye imbere y’ubushinjacyaha, Nyiraruvugo yakomeje kwemera icyaha ariko ubwo ryari rigeze hagati atangira kugenda ahindura imvugo, yumvikanishaga uguhakana uruhare rwe muri ubwo bwicanyi, ahubwo agashinja umuhungu we ko ari we wishe umwana kandi akabikora ari wenyine.
Ni mu gihe mu ibazwa rya Ndayishimiye, na we ubwo yari mu bugenzacyaha yemeye iby’uko yishe umwana akoresheje isuka, ariko ubwo yageraga mu bushinjacyaha na we ahindura imvugo ahubwo avuga ko yateye umwana ibuye akagwa hasi bikamuviramo guhita apfa, ndetse akaba yarakomeje agaragaza ko ubwo yabikoraga atari kumwe na nyina.