Kayonza: Urumirwa niwumva icyatumye umugabo yica umwana w'umugore we na we agahita yiyahura

Kayonza: Urumirwa niwumva icyatumye umugabo yica umwana w'umugore we na we agahita yiyahura

Oct 21,2023

Abantu bose bakomeje gutangara no kugwa mu kantu nyuma yo kumva inkuru y’umugabo w’imyaka 25 wari utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, wishe umwana w’imyaka ibiri na we yimanika mu giti, nyuma y’aho ngo abandi bagabo bamuserereje ko arera abana babiri umugore yabyaye ahandi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023 mu masaha ya nimugoroba, mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, nibwo byamenyekanye ko uyu mugabo yakoze aya mahano.

Uyu mugabo w’imyaka 25 yashakanye n’umugore we wari ufite umwana w’imyaka ibiri ndetse anatwite indi nda y’undi mugabo. Nyuma yo gushakana bemeranyijwe ko uwo mugore atazigera abwira abaturanyi ko inda atwite n’uwo mwana afite atari abe; nyamara ngo uyu mugore yaje kubirengaho ubwo n’umwana wa kabiri yari yaravutse, akajya abwira abaturanyi ko abo bana umugabo babana atari we se.

Abagabo bo muri aka gace ngo bamutumyeho baramuserereza bamubaza impamvu arera abana batari abe, undi bimutera ipfunwe yica umwana umwe ndetse na we ariyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yavuze ko uwo mugabo basanze yishe uwo mwana ndetse na we yimanitse ku giti, yanasize inyandiko ebyiri harimo urwo yasize ku mwana n’urwo yishyizeho, amenyesha umugore we ko ibyo abona bitari bumutungure, ngo kuko ari we wabitangiye.

Gitifu Gashayija yavuze ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko basanze batarigeze basezerana, anagaragaza ko wari umaze ukwezi wimukiye mu Murenge wa Murundi kuko mbere wabaga mu wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’aho inzego z’umutekano zigeze ahabereye ubu bwicanyi, imirambo yahise yoherezwa ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ikorewe isuzuma.