Ifoto y'Umunsi! Perezida w'u Burundi yagaragaye asarura inyanya, rumwe rupima 1kg

Ifoto y'Umunsi! Perezida w'u Burundi yagaragaye asarura inyanya, rumwe rupima 1kg

Oct 21,2023

Perezida w'igihugu cy'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiye gusarura inyanya mu murima we uherereye muri Komini ya Bugendana mu Ntara ya Gitega, wezemo inyanya zashimye ifumbire n’inyongeramusaruro, agaragaza ko izo nyanya zishobora kugeza ku kilo kimwe ku runyanya rumwe.

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko iki gikorwa cyo gusasarura inyanya cyakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023.

Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, bigira biti “Ibilo 300 by’inyanya byahinzwe ku buso bwa are 4 gusa, ni byo Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yasaruye kuri uyu wa Kane mu murima we w’icyitegererezo uri ku musozi wa Bitare muri Komini ya Bugendana i Gitega.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, ivuga kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi gufatira urugero kuri ubu buhinzi bwa kijyambere kuko butanga umusaruro ushimishije.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko muri izi nyanya zasaruwe na Perezida, harimo izipima ibilo bibiri ku runyanya rumwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye asanzwe agaragaza ko akunda ubuhinzi, dore ko ajya anagaragara ari mu bikorwa byabwo nko gusarura ibirayi no kubagara imyaka.

Perezida w’u Burundi yakunze kubwira Abarundi bavuga ko babuze icyo bakora, ko ari ubunebwe, ahubwo ko ibyo gukora bihari birimo n’ubuhinzi nk’ubu bugezweho kandi bwabatunga bukanateza imbere Igihugu cyabo.

Mu nyanya Perezida yasaruye mu murima we, harimo urupima hafi ikilo ari rumwe gusa