Zuchu akigera i Kigali yibwe igikapu cy'ibyo yari kwifashisha muri Trace Awards

Zuchu akigera i Kigali yibwe igikapu cy'ibyo yari kwifashisha muri Trace Awards

Oct 21,2023

Nyuma y’uko asesekaye I Kigali aho aje kwitabira igitaramo cya Trace Awards, umuhanzikazi Zuchu ari mu gahinda ku bwo kwibwa igikapu kirimo ibikoresho byose yagombaga gukoresha mu gitaramo cya ‘Trace Awards’ aririmbamo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.

Zuchu wageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira ari kumwe n'abarinzi be bagera muri 5, yaje mu ndege imwe na Diamond, akaba yavuze ko ari kugerageza kwiyubakamo icyizere ku buryo ibura ry’iki gikapu ritamubangamira.

Mu magambo ye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu yagize ati “Ndi mu Rwanda, natakaje igikapu cyanjye kirimo ibintu byose bimfasha gutegura igitaramo cya Trace Awards. Kuva kuri njye n’ababyinnyi banjye, ndi kugerageza gushaka uburyo naziba icyuho. Munsengere kuko ndi kugerageza kwiremamo icyizere.”

Zuchu usanzwe uvugwaho gukundana na Diamond ni umwe mu bahanzi bategerejwe kuririmba mu birori bya Trace Awards bibera i Kigali muri BK Arena, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.

Mu ndege, Zuchu yari kumwe na Diamond

Zuchu n'umubyeyi wa Diamond mu ndege ubwo bavaga Dar Es Salam berekeje i Kigali