Niba ubona kimwe muri ibi bimenyetso , menya ko uri mu rukundo rw'ikinyoma ndetse ko ntaho ruzagera

Niba ubona kimwe muri ibi bimenyetso , menya ko uri mu rukundo rw'ikinyoma ndetse ko ntaho ruzagera

Oct 22,2023

Kuri iki gihe biragoye kumenya umuntu ukubwiza ukuri cyangwa se ukubeshya mu rukundo ariko hari ibintu umuntu ukubeshya mu rukundo udashobora kumuburaho kabone n'iyo yaba azi kwiyoberanya.

Bimwe mu bintu bitandukanye byakwereka ko uri mu rukundo rw’ikinyoma kandi ko uwo mukundana akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana:

1. Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu, uko muzabaho, abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.

2. Ntaguha umwanya

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye, ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

3. Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze, yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

4. Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.

5. Kwivumbura cyangwa kwirakaza

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.