Kenya : Imyigaragambyo yakajijwe yo kwamagana ibitero bya Israel kuri Gaza

Kenya : Imyigaragambyo yakajijwe yo kwamagana ibitero bya Israel kuri Gaza

  • Abaturage ba Kenya ntibashyigikiye intambara ya Israel

Oct 22,2023

Abaturage bo mu gihugu cya Kenya harimo n'Abadepite bakajije imyigaragambyo yo kwamagana ibitero igihugu cya Israel gikomeje kugaba muri Gaza ari nako bihitana ubuzima bw'abantu benshi harimo n'abanyantege nke nk'abana.

Kuri uyu wa Gatandatu,tariki 21 Ukwakira, Abanyakenya babarirwa mu magana i Mombasa bakoze imyigaragambyo berekana ko bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gaza bashyizwe mu kato na Israel ndetse bakomeje kwibasirwa n’ibitero bidahagarara.

Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa butandukanye ndetse bazunguza ibendera rya Palesitine.

Ibyapa byanditseho amagambo nka "Hagarika ihohoterwa", "Reka kwica abana n’abasivili" na "Twifatanyije na Gaza" byagaragaye cyane.

Iyi myigaragambyo yari iyobowe na Depite Nyali Mohamed Ali hamwe n’abandi bayobozi nk’uko tubikesha Anadolu Agency.

Ali yavuze ko ari ngombwa kwamagana amakosa akorerwa muri Gaza.

Ati: "Duhagararanye n’abaturage ba Gaza muri iki gihe kitoroshye. Imibabaro n’urugomo bahura nabyo bigomba kurangira. Ni inshingano zacu nk’ikiremwamuntu bagenzi babo kuzamura amajwi yacu turwanya ako karengane."

Kuri ubu akarere ka Gaza kari mu bihe bibi, byaranzwe n’ibitero by’indege bya Israel, guhagarika ibikorwa remezo by’ingirakamaro, birimo amazi, amashanyarazi na serivisi za interineti, ndetse n’amabwiriza yo kwimura abaturage barenga miliyoni imwe bo mu majyaruguru bakajya mu majyepfo.

Byibuze Abanyapalestine 4385, barimo abana 1756, bamaze kugwa mu bitero bya Israel kuri Gaza, mu gihe muri Israel habaruwe abantu 1400 biciwe mu gitero cya Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira 2023.

PHOTOS] Muslims in Kenya protest against Israel attack on Gaza strip

Abanya-Kenya bavuze ko bifatanyije n'Abanya-Palestine.