Impamvu yatumye Ishuri ry'i Nyanza ryirukana abanyeshuri 50 icya rimwe, yazamuya amarangamutima ya benshi
Ishuri Ry'i Nyanza Ryirukanye Abanyeshuri 50 Icya Rimwe, Abantu Bacika Ururondogoro
Ishuri rya Mater Dei riherereye mu karere ka Nyanza ryohereje abanyeshuri baryo barenga 50 iwabo umunsi umwe, bose biga baba mu kigo kandi banarara muri dortoire imwe.
Ku wa 21 Ukwakira 2023 ni bwo abanyeshuri biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Mater Dei riherereye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryohereje umunsi umwe abanyeshuri barenga 50 iwabo, bazira guhishira mugenzi wabo warwanye.
Ubwo bamwe bazaga gutega imodoka muri gare ya Nyanza, bavuze ko hari umunyeshuri waje kwiga muri ririya shuri ari mushya wakubiswe n’undi munyeshuri ubwo bari muri dortoire, mu rwego rwo kumunnyuzura noneho ntiyamumenya, maze ahita ajya kubibwira ubuyobozi bw’ishuri ariko avuga ko atamuzi.
Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwatangiye kubaza abanyeshuri bose barara muri iyo dortoire umwe kuri umwe, babaza uwakubise undi bose bararucira bararumira, bavuga ko uwakubise batamuzi maze ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwirukana abo banyeshuri bose.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine yavuze ko abo banyeshuri boherejwe iwabo koko. Ati “Yego boherejwe iwabo abana bakubise undi ariko banga kuvuga uwamukubise nyirizina.”
Uriya muyobozi ntiyasobanuye byinshi kuri iki kibazo gusa yemeje ko bariya banyeshuri nibagaruka aribwo bazamenya byinshi.
Amakuru avuga ko bariya banyeshuri boherejwe iwabo ngo bajye kwitekerezaho ariko ntibabwirwa igihe bazagarukira, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko bazagaruka kuwa mbere taliki ya 23 Ukwakira 2023.