Mvukiyehe Juvénal wirukanwe muri Kiyovu Sports agahita agura ikipe ye yatangaje ikintu gikomeye azakora mu myaka 5 iri imbere

Mvukiyehe Juvénal wirukanwe muri Kiyovu Sports agahita agura ikipe ye yatangaje ikintu gikomeye azakora mu myaka 5 iri imbere

  • Mvukiyeho Juvenal arashaka kugura ikipe i Burayi

  • Mvukiyeho Juvenal yaguze Rugende FC

Oct 23,2023

Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports yavuze ko afite inzozi zo kuzagura ikipe ku Mugabane w’i Burayi ndetse yemeza ko azabikora mu myaka itarenze itanu.

Uyu mugabo yabigarutseho ku Cyumweru, tariki 22 Ukwakira 2023 mu kiganiro Café Sport gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Ubwo yari abajijwe amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba yaramaze kugura ikipe ya Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, Mvukiyehe yavuze ko ibiganiro byabayeho ariko bitararangira neza.

Ati “Ni byo birashoboka, hari ibyo turimo Nyagasani nadufasha bizagenda neza kandi n’iyo bitakunda ntabwo nzagarukira aha.”

Yakomeje avuga ko afite imishinga myinshi muri ruhago irimo no kuzagura ikipe ku Mugabane w’i Burayi.

Ati “Ndashaka kuzagura ikipe i Burayi kandi sinzamara imyaka itanu ntarayigura.”

Ndorimana Jean François Régis usanzwe ari Perezida w’umuryango w’ikipe ya Kiyovu Sports ni nawe uyoboye ikipe muri iki gihe.