M23 mu byishimo byinshi kubera ibyo yakoreye FARDC n'inyeshyamba bakorana

M23 mu byishimo byinshi kubera ibyo yakoreye FARDC n'inyeshyamba bakorana

  • M23 yambuye FARDC imbunda nyinshi ndetse na drone

  • M23 yerekanye ibikoresho yambuye FARDC

Oct 23,2023

Umutwe wa M23 watangaje ko wongeye gufata ibikoresho by’intambara bya FARDC birimo imbunda zikiri nshya zigezweho za ba mudahusha, n’akadege katagira umupilote [drone].

Ibi bikoresho byafashwe mu mpera z’iki cyumweru twasoje, byerekanwa kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa M23 wemezaga ko bimwe ari bishya.

Kuwa 21 Ukwakira nibwo byamenyekanye ko M23 yisubije Kitshanga ndetse bishoboke ko mu mirwano y’uwo munsi aribwo hafashwe ibi bikoresho byinshi cyane.

Nk’uko bitangazwa na Goma 24 News, ibi bikoresho byafashwe na M23 “Ubwo bahungaga Kitchanga, abasirikare ba FARDC, Wazalendo, Abacancuro na FDLR, bataye pistolets zabo, Drones ndetse n’imbunda za ba mudahusha.”

Uru rubuga rukomeza rukomeza ruvuga ko mu gihe cya vuba, “M23 igiye gutangira kurasa bya mudahusha abana b’abasivile ba Wazalendo.”

Amakuru kandi ava muri FARDC, avuga ko iki gisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyemeje ko cyatakaje ibikoresho byinshi bya gisirikare mu mirwano ikomeye yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023.