'Trace Awards' Impamvu The Ben na Pamella batagaragaye batanga ibihembo nk'uko byari biteganjyijwe yamenyekanye

'Trace Awards' Impamvu The Ben na Pamella batagaragaye batanga ibihembo nk'uko byari biteganjyijwe yamenyekanye

Oct 23,2023

Abantu benshi bakomeje kugaruka ku makuru amakuru ajyanye na ‘Trace Awards’ yabaye mu mpera z'icyumweru gishize, bakibaza ukuntu The Ben n'umukunzi we Pamella ndetse banateganya kugora ubukwe mu mpera z'uyu mwaka batagaragaye batanga igihembo byari biteganyjwe koa ari bo bazagishyikiriza uzacyegukana bikabayobera.

 

The Ben na Uwicyeza Pamella bari batoranyijwe mu bagombaga gutanga ibihembo ku babyegukanye ariko birangira batagaragaye mu babishyikirije abatsinze. Bagombaga gutanga ibihembo bya Best Music Video , ni ibihembo byegukanywe na Yemi Alade ndetse n'icya Best Artist France-Belgium cyegukanywe na TayC.

Impamvu rero yatumye aba bombi badatanga ibi bihembo nk'uko byari biteganyijwe ni uko The Ben na Pamella batinze kugera ahaberaga ibi birori, basanga ibyo bagombaga gutanga byamaze gutangwa.

Ibi bihembo byagombaga gutangwa na The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella byarangiye bitanzwe na Olivier Laouchez, Umuyobozi wa Trace Group yari yateguye ibi birori.

Nyuma yo kumenya ko ibihembo yagombaga gutanga byamaze gutangwa, The Ben yahise ajya mu rwambariro rw’abahanzi atangira kwitegura kuririmbana na Diamond indirimbo bise ‘Why’.

Nyuma yo kuririmbana na Diamond The Be yahise ataha ibirori abikurikira kuri televiziyo nk'abandi