Ya mbwa Bobi yari ikuze kurusha izindi zose ku isi yapfuye - Menya ibitangaje kuri yo n'imyaka yari ifite
Imbwa Bobi yapfuye ifite imyaka 31
Imbwa yari ifite imyaka 31 yo muri Portugal hari hashize igihe gito byemejwe na Guinness World Records ko ariyo ikuze cyane kurusa izindi zose zabayeho ku isi yapfuye mu cyumweru gishize.
Iyi mbwa yitwaga Bobi ni nyarubwana ubundi yabarirwaga icyizere cyo kuramba cyo hagati y’imyaka 12 na 14.
Indi mbwa yaciye umuhigo w’ishaje kurusha izindi ni Bluey yo muri Australia, yapfuye mu 1939 ifite imyaka 29 n’amezi atanu.
Kugeza tariki 01 z’uku kwa Gashyantare, Bobi yari igize imyaka 30 n’iminsi 226, kandi bivugwa ko ku myaka yayo yari imeze neza.
Iyi myaka yayo yemejwe n’ikigo cya leta ya Portugal gishinzwe amatungo yo munzu kigengwa n’ishyirahamwe ry’abaveterineri muri iki gihugu, nk’uko Guinness World Records ibivuga.
Iyi mbwa y’imperumwe, yabayeho ubuzima bwayo bwose mu muryango wa Costa wo mu gace ka Conqueiros ku mwaro w’iburengerazuba bwa Portugal nyuma y’uko ibwaguwe hamwe n’ibindi bibwana bitatu.
Leonel Costa, wari ufite imyaka umunani icyo gihe, avuga ko ababyeyi be bari bafite amatungo menshi bityo bakajugunya ibi bibwana, ariko Bobi ikarokoka.
Leonel n’abavandimwe be mu ibanga bahishe ababyeyi babo iki kibwana ariko amaherezo barakivumbura maze barakireka gikurira mu rugo, bakigaburira ibyo nabo baryaga.
Uretse mu 2008 ubwo yarwaye igashyirwa mu bitaro nyuma yo kwitura hasi kubera kunanirwa guhumeka, Leonel avuga ko Bobi yabayeho ubuzima butarimo ingorane kandi abona ko ibanga ryo kuramba kwayo ari “ahantu hatuje, kandi hatekanye” yabaye.
Bishobora kandi kuba biri mu maraso – kuko imbwa yabwaguye Bobi yabayeho imyaka 18.
Leonel Costa avuga ko Bobi ari “iya nyuma mu kiragano cy’amatungo” yo mu muryango wabo, akavuga ko “ari umwihariko”.
Kwemezwa ko Bobi ariyo mbwa yabayeho imyaka myinshi byakozwe nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Guinness World Records yemeje ko indi mbwa, yitwa Spike the Chihuahua, ariyo ishaje cyane ku ku isi ku myaka 23.
Byabaye ngombwa ko Guinness World Records ivugurura amakuru yayo, itangaza ko Bobi ariyo mbwa iri ishaje, kandi ari nayo iruta izindi zose zabayeho.
Hari hashize iminsi mike bivugwa ko iyi mbwa itangiye kugorwa no guhagarara ndetse no kureba.
Kuri ubu iyi mbwa ntikibarirwa ku isi y’ibizima n’abazima kuko yamaze gupfa.
Bivugwa ko Bobi yamaze gupfa yari isigaye igorwa no kureba.