Abashaka gutera u Rwanda basubiranyemo, bane muri bo bahasiga ubuzima

Abashaka gutera u Rwanda basubiranyemo, bane muri bo bahasiga ubuzima

Oct 24,2023

Abarwanyi bo mu mitwe ya UFDPC na APCLS yombi yitwa Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta ya Congo yakozanyijeho nyuma yo gusubiranamo hapfa abantu bane.

Uku gushyamirana kwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita z’amanywa muri Teritwari ya Nyiragongo.

Abanyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga igisirikare cya Congo cyatangaje ko havutse ibibazo by’ubwumvikane buke “bushingiye ku nyungu” biturutse ku mabwiriza ubuyobozi bwa gisirikare bwatanze.

Col. Ndjike Kaiko Umuvugizi wa gisirikare muri Kivu ya Ruguru yavuze ko igisirikare cya FARDC cyoherejeyo abasirikare bo guhosha ariya makimbirane ari hagati ya Wazalendo.

Urubuga rwa Interent rwitwa Kivu morning post na rwo ruvuga ko imirwano hagati ya Wazalendo ba UFDPC n’aba APCLS yaguyemo abantu 4 abandi benshi barakomereka kubera amasasu yarashwe.

UFDPC ni umutwe wa Wazalendo uheruka kuvukira muri Teritwari ya Nyiragongo naho APCLS ni Wazalendo bakorera muri Teritwari ya Masisi, amakimbirane yabo akaba yatewe n’ubwumvikane buke hagati yabo.

Bamwe mu barwanyi ba Wazalendo mu minsi mike ishize bagaragaye hafi y’umupaka w’u Rwanda ana Congo, bumvikana baririmba indirimbo z’intsinzi ndetse zumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bakaba banahigira gutera u Rwanda ndetse ngo bagakuraho ubutegetsi bw’I Kigali.