Umunyamakuru Theogene Manirakiza Yagejejwe Mu Rukiko Icyaha Yafatiwe Cyahindutse
Theogene Manirakiza yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa
Yatawe muri yombi ku cyaha cya ruswa ariko nyuma biza guhinduka kiba icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube witwa Ukwezi TV,yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuri uyu wa 24 Ukwakira nibwo Manirakiza yagejejwe imbere y’uru rukiko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko rwamutaye muri yombi akurikiranyweho icyaha cya ruswa ariko nyuma biza guhinduka kiba icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Amakuru avuga ko dosiye y’Umunyamakuru Théogène MANIRAKIZA yaregewe urukiko, ruswa itakiri mu byaha ashinjwa nubwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ariyo rwavuze ko rwamufungiye.
Kuwa 11 Ukwakira 2023,nibwo RIB yatangaje ku rubuga X rwahoze ruzwi nka Twitter ko yafatiye mu cyuho umunyamakuru Manirakiza Théogène yakira ruswa y’ibihumbi 500 ndetse ko afungiye Kimihurura.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo ababuranira abanyamakuru babajijwe basanga icyiswe ruswa ari amasezerano Manirakiza yari afitanye n’uwamureze witwa Nzizera Aimable.
Ruswa y’ibihumbi 500 FRW umunyamakuru Manirakiza Theogene ashinjwa ngo n’amafaranga uyu yagombaga kumwishyura mu masezerano y’imikoranire bagiranye mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Ngo hari ubutumwa bwo kuri WhatsApp umunyamakuru Manirakiza yagiranye n’uyu mugabo amusaba kumwishyurira rimwe kuko yari afite impungenge zo kuzamwambura cyane ko ngo hari abo bakoranye yabikoze.
Aba baje kumvikana guhurira kuri Hotel Lemigo ngo uyu amwishyure bakorane.Uyu ngo bari bumvikanye ko ari bumuhe miliyoni 2 FRW akamusigaramo ibihumbi 200 nkuko babyandikiranye.Aba bahuye Manirakiza agiye kwishyurwa miliyoni 2 FRW.
Amakuru avuga ko aba bahuye, uyu mugabo wagombaga gukorana n’Umunyamakuru Manirakiza afite ibihumbi 500 FRW gusa ndetse yanazanye RIB ihita imufunga,ari nabwo yahise yandika kuri Twitter ko uyu munyamakuru yafatiwe mu cyuho atanga ruswa.
Ababuranira Manirakiza Theogene bagaragaje amasezerano y’aba bombi icyaha cya ruswa kiba kivuyeho.
Kuwa Mbere w’icyumweru gishize ngo bongeye guhamagazwa babazwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya kiri mu byaha bihanwa.
Kuri uyu wa Kane nibwo bivugwa ko Umushinjacyaha yaba yaregeye urukiko ifunga ry’agateganyo ku cyaha cyo gukangisa gusebanya.
Ku rundi ruhande,dosiye y‘umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Muri iyi dosiye bigaragara ko uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha bine birimo; gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ni dosiye ariko kandi iregwamo ba nyiri shene za YouTube babiri Nkundineza yifashishaga atambutsa ibiganiro bye, barimo Ndikubwimana Eric, nyiri 3D TV na Irasubiza Jules ufite ‘Jalas TV’.
Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku byaha uyu mugabo akurikiranyweho.