Inyubako ya ECOBANK yafashwe n'inkongi y'umuriro

Inyubako ya ECOBANK yafashwe n'inkongi y'umuriro

Oct 24,2023

Banki y’ubucuruzi ya Ecobank yafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye igice cyo hejuru cy’igorofa ikoreramo mu Mujyi wa Kigali,rwagati ahazwi nka car free zone.

Iyo nkongi ikaba yabaye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023,yibasiwe n’inkongi y’umuriro wahereye mu nzu ya cyenda y’iyi nyubako.

Kuri ubu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ririmo kugerageza kuyizimya kugirango itagera henshi.

Abakozi bayo Bose babashije gusohorwa muri iyi nyubako ntawukomerekeyemo

Amashusho yashyizwe hanze na RBA agaragaza iyi Banki iri gucumba umwotsi ndetse abantu benshi bahahururiye.

Polisi ntabwo iratangaza icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Src: Umuryango