Amakuru mashya kuri Kazungu Denis wiyemerera ko yishe abantu 14 harimo n'abo yatetse
Kazungu Denis azasubira mu rukiko ku kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
Kazungu Denis wababaje imitima y'abantu benshi kubera ibyaha by'indengakamere akurikiranyweho byo kwica abantu bagera kuri 14 agiye gusubira mu Rukiko.
Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro, agiye gusubira mu Rukiko mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kazungu kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Mageragere aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 21 Nzeri 2023.
Mu gihe habura iminsi ibiri ngo ukwezi gushire, Ubushinjacyaha bwamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rusaba ko Kazungu Denis yakongererwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko urukiko rutaratanga itariki nshya iyi ngingo nshya izaburanirwaho.
Ubusanzwe itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, rigaragaza ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo kimara iminsi 30 habariwemo umunsi cyafashweho.
Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwaho indi mirongo itatu bigakomeza gutyo.
Kongera icyo gihe bigomba gutangirwa ibisobanuro by’icyakozwe mu minsi 30 ya mbere bijyanye n’iperereza n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa.
Icyakora, ku byaha byoroheje, iyo igihe cy’iminsi mirongo itatu kirangiye ntigishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atatu umuntu afunzwe, na nyuma y’amezi atandatu ku byaha by’ubugome.
Iyo igihe kirangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by’agateganyo ararekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Ubwo hafatwaga icyemezo cyo gufunga Kazungu Denis by’agateganyo, Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha icumi birimo kwica umuntu biturutse ku bushake kandi nawe akaba abyiyemerera.
Indi mpamvu rwashingiyeho ngo ni uko ubwo Kazungu yaburanaga ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo atigeze agaragaza ukwicuza kuri ibi byaha by’ubwicanyi yiyemerera.
Ibyaha icumi Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12 abandi babiri Kazungu avuga ko yabatetse.
Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.
Ubwo yari imbere y’Urukiko Kazungu Denis yavuze ko abo bakobwa yabishe kubera ko nawe bamwanduje Virus itera SIDA- Ibintu RIB yavuze ko ari ukubeshya kuko yapimwe ntiyayisangwamo.