DR Congo-Beni : Amakamyo yari atwaye ibyo kurya by'impunzi yatwitswe kubera impamvu ikomeye

DR Congo-Beni : Amakamyo yari atwaye ibyo kurya by'impunzi yatwitswe kubera impamvu ikomeye

  • Insoresore zigaragambije zitwika ibyo kurya by'impunzi

Oct 24,2023

Kuri uyu wa kabiri insoresore zigaragambije zitwika amakamyo yari atwaye imfashanyo irimo ibyo kurya by'impunzi byari byerekeje muri Beni muri Kivu y'Amajyaruguru.

Amakamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) yikoreye imfashanyo y’ibyo kurya bigenewe abavanywe mu byabo n’imirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatwitswe n’insoresore zariye karungu muri Oicha, Kivu y’Amajyaruguru.

Izi nsoresore ngo zari zarakajwe n’uko polisi yazibujije kujyana ubwazo mu buruhukiro imirambo y’abantu bari baraye biciwe muri icyo gice n’inyeshyamba za ADF. Ibyo kurya hafi ya byose byari bishyiriwe impunzi rero byahiye birakongoka.

Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko byibuze abantu 26 bishwe na ADF mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukwakira muri Oicha, umurwa mukuru wa Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mibare ni iy’agateganyo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bemeza ko gushakisha bikomeje ngo hamenyekane aho abaturage bamwe batari kugaragara bari.

Mu bantu bishwe harimo barindwi bo mu muryango umwe biciwe mu nzu yabo.

Abigaragambya bariye karungu, biganjemo urubyiruko rero, batwitse imodoka zikoreye imfashanyo ubwo zari zigeze kuri stade ya Mbimbi, muri Komini y’icyaro ya Oicha mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo.