Waba ufite ngufi cyangwa ndende menya aho ukwiye kuyigeza igihe utera akabariro mukaryoherwa mwembi bikabarenga
Aho umugabo akwiye kugeza igikoresho cye igihe atera akabariro
Iki ni ikibazo gikunze kwibazwa na benshi aho bamwe batekereza ko kugeza kure igikoresho cy'umugabo aribyo byongera uburyohe mu gihe batera akabariro ndetse bamwe igikoresho cyabo kikabatera ipfunwe batekereza ko kitamara ipfa abagore babo bitewe n’uko kitagera kure.
Benshi mu bagabo batekereza ko kugeza kure igikoresho cyabo aribyo bigaragaza ko bazi gutera akabariro, nyamara ni ukwibeshya cyane.
Ibi byangiza umugore wawe cyane ku rwego utari uzi ko byageraho. Muri iyi nkuru uragirwa inama yo kutageza kure, mu gihe uri gutera akabariro hamwe n’uwo mwashakanye.
Wowe mugabo ushobora kugera kure ukaba wakwangiza umudamu wawe mu myanya y’ibanga nyamara ukabikora uziko uri kwishimisha.
Mu gihe cyo gusangira ibyishimo, abagabo babwirwa ko kugeza kure (Deep Penetration), bakoresheje igikoresho cyabo cyangwa ikindi kintu atari byiza cyane ku mugore, kuko bishobora gutuma habaho impanuka akaba yakwangirika mu myanya ye y'ibanga mu buryo utazi kandi utateguye.
Iyo umugabo agejeje kure igikoresho cye umugore arababara cyane kandi bikaba bitandukanye n’uburyo busanzwe yumva mu gutera akabariro. Aha hari abagore bamwe na bamwe bihangana ariko nyuma hakaza kubaho impanuka yatewe n’uko kwihangana, kudafite aho guhuriye n’ibyishimo bisanzwe bibonekera mu gutera akabariro.
Niba umugore wawe agaragaje ibimenyetso bitandukanye birimo ; Kuva amaraso bikabije, kuribwa munda yo hasi, n’ibindi bitandukanye, byose ni ibimenyetso bigaragaza ko wagejeje kure mu gihe wateraga akabariro nawe.
Byinshi muri ibi bimenyetso bigenda bikura gahoro gahoro ku buryo bishobora kuvamo izindi ndwara zitandukanye.
Nk’uko tubikesha “Healthline’ abagabo bagirwa inama yo kutageza kure igikoresho cyabo mu gihe bari mu gikorwa nyirizina cyangwa mu gihe hari gukoreshwa ibindi bintu bisimbura igikoresho cy'umugabo ku mugore, bikoreshwa n’abashaka kwimara ipfa.