RIB yabyinjiyemo bamwe bafunzwe, Cedric wa KNC nawe aravugwaho amanyanga, iby'Academy ka Bayern Munich  byabaye induru

RIB yabyinjiyemo bamwe bafunzwe, Cedric wa KNC nawe aravugwaho amanyanga, iby'Academy ka Bayern Munich byabaye induru

  • Iranzi Cedric ufashwa na KNC ravugwaho kugabanya imyaka

  • RIB yafunze abakekwaho amanyanga mu bijyanye n'Academy ya Bayern Munich

Oct 25,2023

Mu gihe hamaze iminsi havugwa uburiganya mu bijyanye n'Academy ya Bayern Munich, RIB yamaze kubyinjiramo ita muri yombi abakekwaho uburiganya burimo no kwakira ruswa ndetse haboneka n'amakuru mashya avuga ko Cedric wa KNC yaba yarabeshye imyaka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri mu iperereza ku kibazo cy’abana bivugwa ko ababyeyi babo bagize uruhare mu kubahindurira imyaka kugira ngo babone uko bajya mu Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Hashize iminsi hari inkuru zivuga ko hari abana benshi barenganye, ntibemererwe kujya mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich. Ababyeyi babo ndetse n’abo bana, bumvikanye mu itangazamakuru barira, bagaragaza ko barenganye.

Byavuzwe ko abo bana barenganyijwe ko bazizwa barengeje imyaka isabwa, mu gihe bo bavugaga ko atari byo ko ahubwo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bababujije amahirwe.

Umwe mu bana bumvikanye cyane mu itangazamakuru ni uwitwa Iranzi Cedric. Inkuru ye yavugishije benshi bigera n’aho Kakooza Nkuliza Charles [KNC] nyiri Gasogi FC, yiyemeza kumuha umwanya mu ikipe ye y’abato ndetse anamwemerera kumurihira muri APAER aho abandi biga.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rukimara kumenya iki kibazo, rwatangije iperereza. Mu byagaragaye, harimo ko hari abana bagiye babeshya imyaka yabo babifashijwemo n’abatoza babo.

Iperereza rigikorwa, rimaze kugaragaza ko uyu Iranzi ari umwe mu bo imyaka yabo yahinduwe. RIB ivuga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Undi ni uwitwa Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Inkuru dukesha IGIHE ivuga ko kugira ngo imyaka y’aba bana ihindurwe, byagizwemo uruhare n’uwari umutoza wabo afatanyije n’ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Kinyinya.

Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa hanyuma bemererwe kujya muri iri shuri.

Ibyo kugira ngo bikorwe, uwo mukozi ushinzwe kubika amakuru y’irangamimerere mu Murenge wa Kinyinya, yahawe ibihumbi 35 Frw nka ruswa. Uwo mutoza n’umukozi w’umurenge, batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu iperereza riri gukorwa n’umubyeyi wa Iranzi akurikiranywe.

Ati “Afite Se umubyara witwa Munyansanga Bosco. Uwo mubyeyi na we akurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke ariko akurikiranywe adafunze.”

Bivugwa kandi ko umutoza w’uyu mwana ari we wasabye umunyamakuru ngo amufashe atangaze ko aba bana barenganyijwe na Ferwafa, bagamije kuyishyiraho igitutu ngo yisubireho.

Abakekwa uko ari batatu, yaba umutoza, umubyeyi ndetse n’umukozi w’Umurenge wa Kinyinya, bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwakira cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi.

Bakurikiranyweho kandi icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ikindi cyaha ni icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi.

Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi bya ruswa, anasaba abanyamakuru kujya babanza gushishoza no gucukumbura mbere yo gutangaza inkuru.

Ati “Nko muri iyi dosiye ya Iranzi na Muberwa, hari nk’inkuru zagiye zitangazwa kuri YouTube zirimo nk’ifite umutwe uvuga ngo ubugome bukorwa na Ferwafa, bukorerwa abana…Mbere yo gutangaza ibi bakagombye kuba barabanje gukora icukumbura bakabaza inzego bireba ariko bo batwawe n’amarangamutima.”

Yasabye kandi n’abaturage kujya babanza gushishoza ntibamire bunguri ibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga, birinde kugwa mu mutego w’abashaka gukoresha imbaraga z’itangazamakuru ngo bumvikanishe ko barenganye.

Yakomeje ati “Ikindi abantu bumva ko bakora amanyanga muri siporo, bari bakwiriye kubona ko ibintu byahindutse bakabivamo. Bakwiye kureka siporo ikaba siporo, abantu bakaryoherwa nayo, bakareka kuyikoreramo ibyaha.’’

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira hacukumburwe niba hari abandi bantu babigizemo uruhare cyangwa bakoze ibyaha nk’ibi.

Ubwo hatangazwaga abana bajya muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, 20 muri 50 batoranyijwe babeshye imyaka yabo bigizwemo uruhare n’ababyeyi.

Icyo gihe Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa, yabwiye itangazamakuru ati “Nyuma yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko dusanga hari ibyakozwe n’ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa."

Bamwe mu bana batoranyijwe mu Academy ka Bayern Munich

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yasobanuye ku ikubitiro hatoranyijwe abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko hemezwa ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abari bagize ibibazo bitandukanye baba 50.

Kugira ngo batahure ikibazo cyo kubeshya imyaka, yavuze ko hakozwe igenzura ku bufatanye bwa REB na NIDA.

Ati "Dufatanyije na REB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda] na NIDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa by’abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa n’ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera."