Urukiko rwanzuye ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by'agateganyo nyuma yo kwanga ingwate yatanze

Urukiko rwanzuye ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by'agateganyo nyuma yo kwanga ingwate yatanze

  • Manirakiza Theogene yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

Oct 25,2023

Nyir'Ukwezi TV na Ukwezi.com, Manirakiza Theogene yamaze gukatirwa igifungo cy'iminsi 30 nyuma y'uko urukiko rwanze ingwate yatanze kugirango aburane ari hanze.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali rumaze kwemeza ko umunyamakuru Manirakiza Theogene akomeza gufungwa by’agateganyo nyuma yo kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gukangisha gusebanya .

Umucamanza yanze ingwate yatangwaga n’uyu munyamakuru kugira ngo yemererwe kuburana ari hanze .

Manirakiza Theogene watawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi aregwa gushyira ibikangisho byo gusebanya ku munyemari Aimable Nzizera .

Mu bihe bitandukanye uyu munyemari ngo yari yagiye yishyura amafranga uyu munyamnakuru kugira ngo areke gutangaza inkuru bivugwa zashoboraga kumwanduriza isura .

Ni icyemezo cafashwe nta n’umwe mu baburanyi uhari yaba Manirakiza, abamwunganira cyangwa se ubushinjacyaha.

Atangaza iki cyemezo, umucamanza yashimangiye ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ko Manirakiza yakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Yavuze ko amasezerano yo kwamamaza yasinywe ari kimwe mu bigaragaza iterabwoba ryashyizwe ku mushoramari Nzizera Aimable.

Umucamanza yavuze ko uyu munyemari yemeye gusinya amasezerano bisa no kwigura kuko yari yarambiwe guhora aterwa ubwoba bwo kwandurizwa isura mu itangazamakuru .

Yavuze kandi ko ubwo umunyamakuru Manirakiza yafatirwaga ku biro bya Nzizera yasanganywe ibihumbi 500 by’U Rwanda yari amaze kwakira.

 Mu bugenzacyaha ndetse no mu rukiko Manirakiza yemeye ko yafatanywe ibihumbi 500 ariko bidafitanye isano n’ibikangisho kuko bwari ubwishyu bw’akazi gashingiye ku masezerano.

Umucamanza yavuze ko ubutumwa bugufi kuri telefoni ndetse n’imitwe y’inkuru zagombaga gutangazwa yohererezwaga Nzizera ari ibindi bimenyetso by’uko uyu munyamakuru yahozaga ibikangisho kuri uyu mucuruzi kugira ngo amuhe amafranga .

Yiregura Manirakiza yari yabwiye umucamanza ko yagambaniwe n’uyu mucuruzi kuko yari amaze kumusaba ko basesa amasezerano.

Manirakiza yabwiye urukiko ko hari aho yabonaga inkuru ziri mu nyungu rusange zirimo umucuruzi Nzizera ariko akabangamirwa n’amasezerano bagiranye yo kumwamamariza.

 Yemeza iki gifungo cy’agateganyo, umucamanza yavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwatuma uregwa atabangamira iperereza rikomeza.

Na ho ku ngwate uregwa yari yemeye gutanga ngo akurikiranwe ari hanze, umucamanza yavuze ko iyi ngwate itakwizeza ko atazabangamira iperereza.

Umwe mu bunganira Manirakiza, Ibambe Jean Paul, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari atarabona kopi y’urubanza, yavuze ko uruhande rw’uregwa rufite umugambi wo kujurira iki cyemezo dore ko bemerewe kuba babikora batarengeje iminsi 5.

Manirakiza ubu wujuje ibyumweru bibiri atawe muri yombi, ni umuyobozi w’ibinyamakuru bikorera kuri interineti Ukwezi.com ndetse n’Ukwezi TV ikorera ku rubuga rwa YouTube.

Inkuru z’ibikangisho aregwa kuba yarakoze zirimo izitarigeze zitambuka mu binyamakuru bye cyakora ubushinjacyaha bukemeza ko byatewe n’uko yahabwaga Amafranga