CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi

Oct 26,2023

Ku gicamunsi cy'ejo kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023 ni bwo hasohotse itangazo mu biro bya Minisitiri w'Intebe, rivugako Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse CG (Rtd) Emmanuel Gasana mu mirimo ye ariko ntihagaragazwa nyir'izina ibyo akurikiranyweho.

Urwego rw'igihugu cy'ubugenzacyaha, RIB ivuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho byo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.

Batangaza ibi. RIB ivugako hashize igihe Gasana akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko (nk'Umuyobozi w'Intara Ntara y’Iburasirazuba) mu nyungu ze bwite. Umuvugizi w'Urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda Dr Murangira Thierry avuga ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana ari mu bapolisi bari bamaze igihe bashyizwe mu kiruhoko cy'iza bukuru, akaba yaragizwe guverineri w'Intara y'Iburasirazuba mu kwezi kwa Gatatu 2021, nyuma y'amezi agera mu icumi ahagaritswe na none ku kuba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, aho na bwo byavugwagako hari ibyo akurikiranyweho, Mbere yo kuba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabaye umuyobozi wa Polisi mu gihe kingana n'imyaka icyenda.