Abakobwa b'abakuzi akabo kashobotse! Dore ibanga Abasore bavumbuye ryo gutandukanya Umukuzi n'Umukunzi
Kuri iki gihe biragoye kumenya umuntu ugukunda by’ukuri cyangwa se niba hari ibindi agukurikiyeho ariko hari ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya umukobwa ugukurikiyeho amafaranga ndetse bikaba byanagufasha kumenya uko ukwiye kwitwara n’uburyo wamwikuraho.
Dore bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa muri kumwe agukurikiyeho amafaranga nta rundi rukundo agufitiye.
1. Gerageza kwita ku magambo akunze kukubwira iyo muri kumwe
Ikintu uwo mukobwa akunda kukubwira cyane kurusha ibindi ni ingenzi cyane; ukwiye kugira ugutwi kumva, ugutwi abagabo benshi batagira. Niba icyo akunda kukubwira ari imigambi ye, uwo ni umwari w’inyangamugayo, arifuza kugira ibyo ageraho mu buzima bwe mufatanije. Gusa niba ahora mu maganya yinuba akubwira amagorwa n’ibibazogusa ukwiye kumugendera kure.
2. Gerageza kumenya icyo abona nk’ibihe byiza kuri we
Niba ushobora kumenya itandukaniro hagati y’ibihe bye byiza bimushimisha ndetse n’ibihe bye bisanzwe, aho ushobora noneho kumenya niba ashimishwa nawe ubwawe cyangwa ikofi yawe. Gusa abari b’abaryi na bo ni ba gaheza, bashobora kukwishushanyaho ariko nawe nk’umuntu mukuru, nushishoza, indyarya uzayivumbura bitakugoye.
3. Ntago agushishikariza gushora imari mu bintu bifatika
Umwali wifuza kuzabana nawe mu buzima bw’eho hazaza yakabaye agushishikariza gukora ishoramari rifatika; yakabaye yifuza kumenya uko ‘business’ yawe iri kugenda cyangwa niba uri kwitwara neza aho ukora. Umwari ugushakaho ifaranga na we ashobora kwifuza ko ushora imari yawe ariko icyo aba yishakira ni uko wayamushoraho ari we. Ntacyo bimubwiye rwose nubwo ashobora gukora uko ashoboye kose ngo akwereke ko yita ku buzima bwawe bw’ejo. Umwari ugukunda yagashatse ko ukora uteganyiriza ejo hazaza; uko ukoresha amafaranga ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi ni ikintu cy’agaciro kuri we mu gihe ‘umukuzi w’ibyinyo’ we icyo areba ari we, we wenyine.
4. Reba niba akunda kuzana n’inshuti ze iyo musohotse
Iyo umwari atagukunda, ntacyo biba bimubwiye ko inshuti ze zaza zigasogongera ku biceri byawe na zo; mbese amafaranga yawe aba ATM yabo. Nyamara umwari ugukunda by’ukuri, azagutwama nabona ushaka kwangiza amafaranga yawe cyane ngo umushimishirize inshuti, ni we ubwe uzashyiraho umupaka ntarengwa ku mafaranga utakaza ku nshuti ze ndetse bizamutera agahinda
5. Umukobwa ugukurikiyeho amafaranga nta nama ashobora kukugira y’uburyo wakoresha amafaranga yawe
Umwali utakwitayeho na gato nta n’icyo biba bimubwiye kuba wakoresha amafaranga yawe yose kuri we nyamara ugukunda akaba anashaka ko ahazaza muzahabana azajya akuburira anagucyaha ku buryo ukoreshamo amafaranga.