Umusifuzi wanenzwe bikomeye n'abakunzi ba Rayon Sports ni we wahawe gusifura umukino iyi kipe izakina na APR FC

Umusifuzi wanenzwe bikomeye n'abakunzi ba Rayon Sports ni we wahawe gusifura umukino iyi kipe izakina na APR FC

  • Umukino wa APR FC na Rayon Sports

  • Abazasifura umukino wa Rayon Sports na APR FC

Oct 26,2023

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Twagirumukuzi Abdul Karim ni we wahawe kuzaca impaka ku mukino w’abakeba uhuza APR FC na Rayon Sports.

Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium, uzaba ari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

Abasifuzi bo ku ruhande ni Ishimwe Didier na Mugabo Eric.

Umusifuzi wa Kane ni Rulisa Patience naho Komiseri w’Umukino ni Bushayija Paul.

Twagirumukiza n’umwe mu basifuzi bafite ubunararibonye muri uyu mwuga, kuko amaze imyaka irenga 10 ari umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA.

Yaherukaga gusifura uyu mukino 2021 mu Bugesera yikomwa n’abafana ba Rayon Sports bamushinja kubogama kenshi.

Umusifuzi wikomwe n'abakunzi ba Rayon Sports niwe wahawe umukino wabo na APR FC

Umusifuzi Twagirumukiza wikomwe n'abakunzi ba Rayon Sports ubwo yakinaga na APR FC

Muri uwo mukino,ashinjwa kwanga gutanga penaliti yakorewe kuri Luvumbu.

APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere. Rayon Sports yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 12.

Ibiciro byo kwinjira:

Ahasanzwe: 5.000 FRW

Ahatwikiriye: 10.000 FRW

VIP: 20.000 FRW

VVIP: 50.000 FRW