Umukinnyi yakoze Agapari, none bimubyariye amazi nk'ibisusa

Umukinnyi yakoze Agapari, none bimubyariye amazi nk'ibisusa

Oct 27,2023

Sandro Tonali, Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Newcastle yahagaritswe amezi icumi adakina, nyuma y’iperereza ryakozwe rikagaragaza ko yijanditse mu byo gutega ku mikino.

Uyu mukinnyi wa Newcastle yagize uruhare mu bikorwa byo gutega bitemewe ari kumwe na mugenzi we ukina hagati wa Juventus Nicolo Fagioli, hamwe n’undi mukinnyi wa Aston Villa, Nicolo Zaniolo.

Perezida wa FIGC, Gabriele Gravina, yemereye abanyamakuru bo mu Butaliyani mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko Tonali yahagaritswe amezi 10. Ati “Yahamijwe n’icyaha cyo gutega ku mikino bitemewe n’amategeko kandi ntazaboneka mu kibuga kugeza muri Kanama 2024”.

Bitegenyijwe ko Tonali kandi azajyanwa mu kigo gifasha ababaswe no gukina urusimbi, ahamare amezi umunani. Bivuze ko uyu mukinnyi wo hagati atazongera kugaragara muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino nubwo Newcastle yari imukeneye muri Champions League n’ahandi.

Ushakira amakipe Tonali, Giuseppe Riso, yatangaje ko uyu musore w’imyaka 23 yabaswe no gukina urusimbi kandi ngo kuba bigaragaye bishobora "kurokora ubuzima bwe". Ati: "Sandro yabaswe no gukina urusimbi. Arwana no kubyirinda, kandi nzi neza ko azatsinda uyu mukino utoroshye. “Arababaye, ari gutitira kandi ari mu buribwe. Nizeye ko ibi bihano bizakiza ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi benshi bameze nkawe,kuko bizafasha abandi bagwa mu ngeso imwe niye. ”