Imana imwakire mu bayo! - Umuyobozi wa Inganzo ngari yitabye imana

Imana imwakire mu bayo! - Umuyobozi wa Inganzo ngari yitabye imana

Oct 27,2023

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023, Nzeyimana Alain wari Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, yitabye Imana azize uburwayi .

Amakuru avuga ko Nzeyimana yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye, akaba kandi yari umwe mu bashinze Itorero Inganzo Ngari ryabaye rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.

Itorero Inganzo Ngari, kuri ubu rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w’u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda no mu mahanga.Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yahitanwe n'uburwayi

Nzeyimana yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye