Rwanda: Abakobwa 400 batabawe bagiye gucuruzwa mu bihugu byo hanze

Rwanda: Abakobwa 400 batabawe bagiye gucuruzwa mu bihugu byo hanze

Oct 27,2023

General (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, yatangaje ko muri uyu mwaka utararangira hamaze kugarurirwa mu nzira Abanyarwanda 400 biganjemo abakobwa, bari bajyanywe gucuruzwa batabizi.

Leta y'u Rwanda yatabaye abakobwa 400 bari bagiye gucuruzwa hanzeGen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, mu kiganiro yagejeje ku Basenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda. Yavuze ko muri iki gihe urubyiruko ruri kugwa mu bishuko by’ababizeza akazi mu bihugu by’amahanga, ariko bagerayo bakisanga bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.
Yagize ati “Abana cyane cyane b’abakobwa, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka na Polisi bafatiye ku mipaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo, ni Magana ane (400).”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibona raporo ya buri munsi y’imibare y’abiganjemo urubyiruko rubuzwa gutambuka ku mipaka, kuko baba bagiye mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu na bo batari babizi. Ati “Kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’imyaka makumyabiri, cumi n’icyenda, cumi n’umunani; bakamubaza bati ‘urajya he?’ ati ‘Ndajya Tanzania’, bati ‘kwa nde?’, bakurikirana bakajya mu matelefone ye, bagasanga inzira iramujyana muri Oman.”

 

Nyamara aha mu Gihugu cya Oman gikunze kuvugwamo icuruzwa ry’abantu, hari Abanyarwanda bahagiriye ibibazo, ndetse bamwe Guverinoma y’u Rwanda ibafasha kugaruka mu Gihugu cyababyaye. Ati “Gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu yarahagurukiwe cyane, ku buryo ntabwo byoroshye cyereka amayeri abandi bakoresha bakaba bagenda. Nk’ubu muri Oman dufiteyo abantu 1 780 bazwi bakorayo mu ngo z’abakire… Muri abo, abagize ibibazo bagasaba ibyangombwa bagafashwa kugaruka mu Rwanda ni 32.”

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko hari kwigwa uburyo bwemewe n’amategeko bwatuma urubyiruko rw’u Rwanda rujya mu mahanga mu nzira zemewe, ku buryo hajyaho imikoranire n’Ibihugu binyuranye mu bijyanye no guhanahana abakozi, bityo bakazajya bajyayo ku mugaragaro nta n’impungenge ziriho.